Papa Leo XIV yasabye Monaco n’ibindi bihugu gutabara abababaye n’abugarijwe n’intambara ku Isi
Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026 yagiriye uruzinduko rw’amateka rw’umunsi umwe mu gihugu cya Monaco, asaba abifite gukoresha imbaraga n'imitungo yabo mu gufasha abababaye.
Papa Leo XIV wageze muri Monaco avuye i Roma, yakiriwe n’Umwami Albert II n'umugore we Charlene.
Mu ijambo yagejeje ku bari kumwe na we, Papa Leo XIV yasabye abatuye Monaco, igihugu kibarizwa mu Bifata kizwiho kugira umutungo mwinshi n’ubucuruzi buteye imbere, gukoresha ubushobozi gifite mu gufasha abababaye no guhagarika intambara zugarije Isi.
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yagarutse cyane ku cyuho kiri hagati y'abifite n'abakene, avuga ko ibihugu bifite ubushobozi bikwiye gutabara abababaye inzara ikomeje kwica no gukora ibikorwa bigarura amahoro ku Isi.
Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika yavuze ko ibihugu bitandukanye bigikomeje guhangana n'ibibazo by'inzara, intambara, amapfa n'ibyorezo, asaba Monaco n'ibindi bihugu bifite abaturage bake ariko bikagira umutungo uri hejuru gutabara abari muri ibyo bibazo no gutanga ubufasha bwose bushoboka.
Uru ruzinduko ruje rubanziriza urwo uyu mushumba ateganya gukorera muri Afurika mu minsi iri imbere mu bihugu bimwe na bimwe byugarijwe n'intambara n'ibitero by'imitwe y'iterabwoba.
Papa Leo XIV yasabye abatuye Isi kwibuka ko gufasha ari ingenzi, avuga ko ibihugu byateye imbere bigenda bita ubumuntu bwo gufasha abababaye ahubwo akenshi bigafasha ibiri mu ntambara kuyikomeza, ibyo ashimangira ko bidakwiye.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu bitandukanye ku Isi yaba ku mugabane w'u Burayi na Afurika bigikomeje kugarizwa n'ibibazo by'intambara, inzara, indwara z'ibyorezo n'amapfa, benshi bakomeje kuburiramo ubuzima.


Kinyarwanda
English
Swahili









