RDC: Jenerali Sylvain Ekenge yahagaritswe ku mirimo ye
Ku wa Mbere tariki 29 Ukuboza 2025, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwahagaritse ku mirimo Jenerali Majoro Sylvain Ekenge, wari umuvugizi w’Ingabo za Leta.
Iri hagarikwa ryemejwe n’Ikigo Ntaramakuru cya Leta (ACP), kivuga ko cyabimenye kibikuye ku isooko ya gisirikare. Nk’uko ayo makuru abivuga, icyemezo cyafashwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC. Ku wa gatandatu tariki 27 Ukuboza 2025, Sylvain Ekenge ari kuri Televiziyo y'igihugu yavuze amagambo y'ivangura aho yahamagariye aba Congoman kwirinda gushaka abagore b'Abatutsi kuko ari abagambanyi.
Jenerali Sylvain Ekenge yari amaze igihe agaragara mu itangazamakuru atangaza imyanzuro n’ibikorwa bya FARDC, cyane cyane mu bihe by’intambara ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu.
Iri hagarikwa rije mu gihe FARDC ihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano, birimo imirwano ikomeje imaze igihe irwanamo n'umutwe wa AFC/M23 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo.
Haracyategerejwe kumenya niba hari izindi ngamba zizafatwa cyangwa se niba hazatangazwa uwagizwe umuvugizi mushya w’igisirikare cya RDC.


Kinyarwanda
English
Swahili









