issa
APR FC yorohereje abashaka kureba umukino wayo na Kiyovu Sports

Feb 13, 2026 - 10:18
 0

Ikipe ya APR FC yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Kiyovu Sports.

Ni umukino ukomeye ukurikije ibigenda bivugwa n'amakipe yombi ariko benshi bagaha amahirwe menshi ikipe ya APR FC bijyanye n'abakinnyi bafite ubunararibonye kurusha aba Kiyovu Sports.

Ikipe ya APR FC izakira, yashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino uzayihuza na Kiyovu Sports. Ni umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026 kuri Sitade Amahoro.

Ikipe ya APR FC yatangaje ko abifuza kureba uyu mukino mu bashaka kwicara ahasanzwe bazishyura ibihumbi 2 mu gice cyo hasi ndetse n'icyo hejuru muri Sitade Amahoro. Muri VIP ni ibihumbi 15, VVIP ni ibihumbi 50, mu myanya ya kiyobozi ni ibihumbi 100 ndetse na Sky Box ya Milliyoni 1.

Uyu mukino uzaba ku isaha ya Saa Moya z'ijoro nyuma y'umukino uzahuza ikipe ya Saint Eloi Lupopo na Al Hilal SC usoza imikino y'Amatsinda ya CAF Champions league yo mu itsinda C. Uyu mukino wo uzatangira ku isaha ya saa Cyenda z'amanwa kuri Sitade Amahoro.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373