issa
Ngoma: Umusore yatewe ishoka arapfa ubwo yari arimo gukiza abarwanaga

Sep 9, 2025 - 10:53
 0

Umusore w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, yagiye gukiza abantu babiri bari barimo kurwana, umwe amukubita ishoka mu mutwe bimuviramo gupfa.

Ibi byabereye mu Kagari Kagari ka Muhurire mu Murenge wa Rurenge ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025.

Abatangabuhamya babyiboneye bavuga ko hari abasore babiri bari banyweye inzoga batangira gutongana baza kurwana barakomeretsanya. 

Bavuga ko umwe muri abo basore yari afite murumuna we w’imyaka aza kubakiza uwo musore wundi ahita amukubita ishoka mu mutwe abaturanyi bamujyana kwa muganga aza kuhapfira.

Ababaturage bahamya ko uwo musore hakubise mugenzi we ishoka agapfa ngo n’ubwo yari yasinze yari yakomeje kwigamba ko ari bwice umuntu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bagikora urugomo kubera ubusinzi, asaba abaturage kubwirinda ndetse no kwirinda kurwana.

Yagize ati “Iyo urebye ubona ari urugomo ruturutse ku businzi, abaturage bavuga ko bari biriwe banywa kandi basangira, bari bashyamiranye mu nzira uwo bari bashyamiranye ajya gusaba imbaraga umuvandimwe we, hanyuma uwo muvandimwe aje bakorera urugomo uwo wundi bararwana biza kuvamo gukomeretsa cyane umwe muri bo binamuviramo urupfu.’’

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kunywa inzoga nyinshi bakarenza urugero kuko iyo baza kuba aba bantu batasinze ubu bwicanyi butari kubaho.