issa
Ubuzima bushaririye bw’umwana w’imyaka 15 waje i Kigali ahizeye amakiriro bikamuviramo kuba Umumaline

Nov 12, 2025 - 14:25
 0

Izabayo Emmanuel, ni umwana w’imyaka 15 uvuka mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ariko wirarira mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro kigufi uyu mwana yagiranye na UkweliTimes, yavuze ko amaze iminsi mike mu Mujyi wa Kigali ndetse  yahageze ahazanywe n’undi mwana mugenzi we amubwira ko ubuzima bwaho bworoha ndetse ariho bazagirira ubuzima imibereho myiza kuko ahafite bene wabo.

Izabayo avuga ko abayeho nabi ndetse ubuzima yari yizeye ko azabamo i Kigali butanduakanye n’ubwo abayemo cyane ko agorwa no kubona ibyo kurya.

Yagize ati “ Kurya mbona icyo kurya iyo nasyaze cyangwa iyo cyangwa natwaje umuntu imizigo.”

Yakomeje avuga ko mu ngorane bakunda guhura nazo ahirimo izo gukubitwa bashinwa ubujura no kubura aho kurara.

Ati ‘ Ingorane n’uko tugenda turikumwe n’abandi noneho iyo badufashe harimo uwibye twese batwita abajura ikindi uryama nirarira kuri ariya mabaraza cyangwa ahantu nka hariya ku miryango.”

Yakomeje avuga ko yaje i Kigali aziko ariho uuzima bwe buzahindukira ariko ubu abyicuza.

Ati “Uwo mwana yambwiye ko afite bene wabo turatega buri muntu yishyura 3500 tuhageze turamubura twibera abamaline nyine kugira ngo tujye tubasha kubona icyo kurya.”

Yakomeje avuga ko yifuza gusubira mu ishuri ndetse abonye amafaranga amusubiza iwabo yahita agenda.

Yagize ati “ Nibera hano ku si ya Cyenda haba indaya ntoya n’iz’abakecuru ariko mu buzimabubi kuko ndya imisige gusa mbonye amafaranga nasubira mu rugo nkajya kwiga kuko hano ndara hanze imbeho ikanyica.”

Nov 12, 2025 - 15:36