issa
Muri Libya habonetse imirambo 17 y’abimukira

Apr 18, 2026 - 19:03
 0

Inzego z’ubuzima za Libya zatangaje ko habonetse imirambo 17 bikekwa ko ari abimukira bashakaga kujya i Burayi. Basanzwe mu gace ka Zuwara kegereye Inyanja ya Méditerranée kari mu burengerazuba bw’Umurwa Mukuru wa Libya, Tripoli.

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026.

Ikigo gishinzwe Ubutabazi cyatangaje ko muri iyo mirambo, 14 yahise ishyingurwa mu cyubahiro ndetse umwe wo muri Bangladesh ushyikirizwa abo muryango we, indi ibiri hatangajwe amakuru yaho yashyizwe.

Libya imaze kuba nk’inzira y’Abimukira bava muri Afurika bajya mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho abenshi baba intambara n'ubukene.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira, IOM, rigaragaza ko umwaka wa 2023 ari wo wapfuyemo abimukira benshi barohamye mu nyanja ya, aho abagera kuri 8.565 barohamye berekeza mu bihugu binyuranye byo ku Isi.

Ubushakashatsi bwa IOM bugaragaza ko muri Libya hari abimukira 706.062 baturuka mu bihugu 44 bitandukanye, mu gihe abagera ku 5000 bari mu maboko ya Leta.