issa
Uganda: Komisiyo y’amatora yihanangirije Bobi Wine imushinja kwica amategeko y’itora

Dec 22, 2025 - 10:43
 0

Komisiyo y’Amatora (EC) muri Uganda yihanangirije umukandida ku mwanya wa Perezida w’Igihugu uhagarariye ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ko ashobora gufatirwa ingamba zikomeye kubera amakosa menshi ashinjwa kuba yarakoze mu gihe cyo kwiyamamaza kwe.

Mu ibaruwa yo ku wa 18 Ukuboza 2025, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Simon Byabakama, yatangaje ko iyi komisiyo yakiriye raporo y’inzego z’umutekano igaragaza ko Bobi Wine yakoze ibyaha bishobora kugera kuri 62, birimo gushishikariza urwango, kwigomeka ku butegetsi no kutubahiriza amategeko.

Byabakama yibukije ko ku wa 23 na 24 Nzeri, Komisiyo y’Amatora yemeje abakandida umunani ku mwanya wa Perezida, barimo na Bobi Wine nk’uhagarariye NUP. Yanavuze ko Komisiyo yashyizeho amabwiriza n’ingengabihe y’iyamamaza mu bufatanye n’abakandida n’ababahagarariye, hakurikijwe Itegeko rigenga amatora ya Perezida n’andi mategeko ariho.

Icyakora, raporo ya polisi igaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Bobi Wine byaranzwe no kurenga ku mategeko n’amabwiriza mu buryo bugaragara kandi buhoraho. Muri ibyo byaha bikekwa harimo imvugo zitukana cyangwa zisebanya zishobora guteza urwango, zivugwa mu ngingo ya 24 (3) (b) y’Itegeko ry’Amatora ya Perezida, aho hagaragaye ibibazo 18.

Hari kandi ibirego byo gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza birenze igihe cyagenwe n’amategeko, gukoresha imvugo ishobora guteza imvururu, ubugome cyangwa ihohoterwa, kutubahiriza amabwiriza yemewe n’amategeko, guteranya abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gukora imyigaragambyo n’amateraniro atunguranye mu mihanda ya rusange binyuranyije n’amategeko agenga umutekano wo mu muhanda n’amabwiriza y’iyamamaza.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko ishobora gufata ingamba zikomeye mu gihe aya makosa yakomeza kugaragara, igashimangira ko amategeko n’amabwiriza by’amatora bigomba kubahirizwa na buri mukandida wese.