Mu murima w’i Rwamagana hasanzwe umurambo w’umugore n’uw’umwana we
Mu karere ka Rwamagana hagaragaye imirambo ibiri y’umugore n’umwana yasanzwe mu murima, bikekwa ko biciwe ahandi bajya kujugunywa muri uwo murima uherereye mu Murenge wa Nyakariro.
Nyuma y’uk iyi mirambo igaragaye, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakariro uherereye mu Karere ka Rwamagana, bwahise butangaza ko hakiri urujijo kuri iyi ibiri irimo uw’umugore n’umwana yasanzwe mu murima, bigakekwa ko biciwe ahandi bakajya kujugunywa muri uwo murenge wa Nyakariro.
Imirambo y’uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 ndetse n’uw’umwana we uri mu kigero cy’umwaka umwe, yabonywe n’umuturage wari uri guhinga mu Mudugudu wa Rusheshe mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhoza Théogene, yagize ati “ Twababonye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ni umugore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30, bamwicanye n’umwana w’umuhungu w’umwaka cyangwa umwaka n’igice. Babishe baraza baraharambika niko tubikeka kuko ni ahantu mu murima hadasanzwe hatuwe.”
Yakomeje avuga ko bategereje inzego z’umutekano ndetse n’abaganga kugira ngo bajye gupima iyo mibiri hamenyekane icyabishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhoza, yongeyeho ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane niba abo bantu biciwe muri uwo mudugudu cyangwa se niba biciwe ahandi hantu bakaza kujugunywa mu mirima, anaboneraho gusaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare no kwirinda ubwicanyi kubera ko bushyira ubuzima bwabo mu kaga n’ubw’imiryango yabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









