Gogo Gloriose yapfuye
Musabyimana Gloriose wamenyekanye ku kabyiniriro ka Gogo wari umaze, yitabye Imana azize uburwayi.
Gogo Gloriose yapfuye
Musabyimana Gloriose wamenyekanye ku kabyiniriro ka Gogo wari umaze, yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu munyarwandakazi yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025 azize uburwayi muri Uganda.
Gogo yari afite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, yubatse akuye ku kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Amakuru avuga ko ku wa 28 Kanama 2025 ari bwo Gogo Gloriose n’itsinda bari kumwe bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Uganda, aho yari afite igiterane cyabaye ku wa 29-31 Kanama 2025.
Nyuma yo gutaramira i Mbarara, ku wa 31 Kanama 2025 Gogo n’iryo tsinda bari kumwe bahise berekeza i Kampala aho bari bafite gahunda na sosiyete yagombaga kwamamariza.
Bivuga ko Gogo nyuma yo kugera i Kampala, yatangiye kurwara ndetse aza kuremba, ajyanwa kwa muganga, akigerayo ahita apfa.


Kinyarwanda
English
Swahili









