Rutsiro: Yafatanywe udupfunyika 634 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro yafatanye udupfunyika 647 tw’urumogi umugabo wo mu Murenge wa Kivumu n’itabi ryitwa Manchester Red ndetse n’amacupa y’inzoga za Simba warage.
Ibi byabereye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Kivumu ku wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, mu mukwabu wakozwe nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage.
Umuvugizi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abapolisi bakimenya amakuru bihutiye kujya kumufata, bahageze baramusaka, ni bwo bamusanganye urumogi ndetse n’inzoga za Simba waragi n’itabi rya Manchester Red. Yarucuruzaga ndetse abakiriya bakaza kurumugurira iwe, yafashwe rero ku bufatanye n’amakuru yatanzwe n’abaturage, ari naho dukangurira n’abandi kujya batanga amakuru ku byaha nk’ibi.”
Yavuze kandi ko atari ubwa mbere yari afungiwe icyo cyaha kuko yari amaze igihe gito afunguwe.
Ati "Yari amaze umwaka arekuwe muri gereza n’ubundi ku cyaha cyo gucuruza urumogi. Inama tugira abantu ni uko batandukana n’umuco wo gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa".
Kugeza ubu uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe Ubushinjacyaha akurikiranwe n’amategeko.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ryakajije ibihano ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu gika cya gatatu havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Ku biyobyabwenge bikomeye uhamijwe icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 15Frw ariko atarenze miliyoni 20Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









