issa
Kigali: Umukobwa ahamya ko yabaye umutinganyi kubera ikigare

Aug 5, 2025 - 11:09
 0

Mu bihugu bitandukanye usanga hari aho kuryamana kw’abahuje ibitsina byemewe ndetse hakaba n’aho biba ari ikizira mu maso y’abantu ku buryo binahanirwa n’amategeko n’ubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ihora ibishinja guhonyora uburenganzira bwa muntu. Hari n’ahandi nko mu Rwanda ntacyo bivugwaho.

Nubwo ubutinganyi buhabanye n’umuco nyarwanda, hari ababikora bakavuga ko babyinjiyemo ku bushake bwabo, ahubwo ari amikoro make abasunika ndetse hakaba hari n’abagaragaza ko babigiyemo kubera ikigare cya bagenzi babo.

Uwase (Izina ryahinduwe), ni umukobwa w’imyaka 34 y’amavuko wabwiye UKWELITIMES ko amaze imyaka 10 akundana na mugenzi we bahuje igitsina ndetse nta n’ipfunwe bimutera.

Uyu mukobwa ufite imibiri yombi utuye mu Murenge wa Nyamirmbo mu Karere ka Nyarugenge ahamya ko yavutse nk’abandi nta kibazo.

Avuga ko yatangiye yatangiye gukundana n’abakobwa bagenzi be nyuma y’uko umuhungu bakundanaga amuteye inda ariko agahakana umwana babyaranye.

Avuga ko nyumay’uko umwana we agiriye imyaka itanu yahise azinukwa abasore ku buryo ari nabwo yatangiye gukundana n’abakobwa bagenzi be ubwo yari ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye ndetse yabaye umutinganyi bitewe no kugendera mu kigare cy’abakobwa bagenzi be biganaga muri icyo gihe.

Yagize ati “ Kubera ko buri gihe iyo nabaga ku ishuri nabaga ndi kumwe na bagenzi banjye kandi tukanarara ku gitanda kimwe nashidutse nkundana na mugenzi wanjye twararanaga noneho no kubera uburyo nari narazinutse abasore byahise byikora nisanga muri ubu buzima kandi numva nta n’ikibazo.”

Yakomeje agira ati “ Navutse nk’abandi ahubwo byagiye biza buhoro buhoro kubera ikigare.”

Uwase (Izina ryahinduwe) akomeza agira inama abakobwa bose cyane abiga barara mu bigo kwirinda kurarana ubwabo kuko biri mu bikunze guhindura imyitwarire y’abanyeshuri batandukanye bakisanga  muri iyi ngeso.

Ati “ Inama nabagira n’iyo kwirinda kuryamana kuko nkanjye nashidukaga mugenzi wanjye ari kunyagaza nshiduka dutangiye gusomana nyuma birakomeza nisanga muri ubu buzima.”

Akomeza avuga ko ingorane akunze guhura nazo ari iz’uko sosiyete nyarwanda imufata ukundi ku buryo bituma we n’umukunzi we baterura ngo bagaragarize abantu bose ko bakundana ndetse bitabatera ipfunwe.

Ati “ Nta kibazo ngira ahubwo n’uko nyina nawe urabyumva hanze badufata nk’aho turi nk’ibivume ariko njye ntacyo biba bibwiye.”