issa
Gen. Bolingo Matani wa FARDC yatawe muri yombi akekwaho ubugambanyi

Jan 18, 2026 - 14:17
 0

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inzego z’umutekano zataye muri yombi umusirikare mukuru wa FARDC, General Bolingo Matani, wari wungirije General Tshibangu, uyobora Akarere ka 21 ka Gisirikare gafite icyicaro muri Kasai-Oriental. Ifatwa rye ryabereye i Kinshasa, aho akekwaho ubufatanyacyaha n’ubugambanyi, hashingiwe ahanini ku bwenegihugu bwe bivugwa ko bushidikanywaho.

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru mediacongo.net, ifatwa rya Gen. Bolingo Matani rije mu rwego rw’iperereza rigikomeje rigamije gusukura igisirikare cya FARDC no kumenya abasirikare bashobora kuba baracengeye mu nzego z’umutekano mu nyungu zitari iz’igihugu. Abayobozi bo mu nzego z’umutekano bakeka ko uyu musirikare yaba yaragize imibanire n’imikoranire idahuje n’inshingano n’umwanya afite, bikaba byashoboraga guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Gen. Bolingo Matani yahise afungirwa muri CNC (Conseil National de la Cyberdéfense), ikigo cyihariye gikora ku madosiye akomeye ajyanye n’umutekano w’igihugu, ubutasi n’ibyaha bikomeye byibasira inzego za Leta. Amakuru akomeza avuga ko ategerejwe kwimurirwa muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo, aho azafungirwa mu gihe ategereje kuburanishwa.

Iri fatwa rije mu bihe bikomeye igihugu cya Congo kirimo by’umwihariko mu Ntara ya Kasai-Oriental, aho ikibazo cy’umutekano n’icya politiki bikomeje kuba ingorabahizi. Kuba Gen. Bolingo Matani yari afite umwanya ukomeye nk’uwungirije uyobora akarere ka gisirikare, byatumye iri fatwa ritera kwibaza ibibazo bikomeye ku mikorere y’imbere muri FARDC, ndetse n’uburyo inzego z’igihugu zigenzura ubunyangamugayo n’ubudahemuka bw’abasirikare bakuru.

Kugeza ubu, inzego za gisirikare n’ubutabera ntacyo ziratangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo, zivuga ko biterwa n’uko iperereza rigikomeje. Uyu musirikare yiyongereye ku bandi basirikare bakuru ba FARDC bamaze gufungwa mu bihe bishize, bashinjwa gukorana n’ihuriro AFC/M23 no kugambanira igihugu.