issa
FARDC yatangaje ko yongeye kugenzura umujyi wa Uvira nyuma y’ivamo rya AFC/M23

Jan 20, 2026 - 12:47
 0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko cyongeye kugenzura umujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 wari umaze igihe uwufite ufashe icyemezo cyo kuwuvamo.

Ibi byatangajwe mu itangazo FARDC yasohoye tariki ya 19 Mutarama 2026, rivuga ko ingabo za Leta zongeye kugaruka muri uyu mujyi mu rwego rwo gusubiza umutekano mu baturage n’ibyabo.

Amakuru aturuka muri Uvira avuga ko ingabo za AFC/M23 nyuma yo kuva muri uyu mujyi zerekeje mu duce twa Sange na Luvungi, ahari intera irenga gato ibirometero 10 uvuye muri Uvira.

Mu itangazo ryayo, FARDC yashinje abarwanyi ba M23, ivuga ko bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda mu gusenya no gusahura mbere yo kuva muri Uvira. Icyakora ibi birego byahise byamaganwa n’umuvugizi wungirije wa Politiki wa AFC/M23, Oscar Balinda, wabwiye BBC ko ibyo bashinjwaga gusahura byose byagaragajwe ko bikiri aho byari biri, nta na kimwe cyasahuwe.

FARDC kandi yatangaje ko abaturage bagera kuri 20 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubusahuzi no guhungabanya umutekano bamaze gufatwa, bakaba bagiye gushyikirizwa ubutabera.

Nubwo hari ibyo guhakanwa, amakuru atandukanye ava muri Uvira avuga ko habayeho gusahura ahantu hatandukanye harimo inzu za Leta, ibiro by’umujyi, urukiko rwa gisirikare, hoteli Suzanna ya Muchepe n’ahandi hantu hatandukanye.

Oscar Balinda yongeye gushimangira ko AFC/M23 itigeze igira uruhare mu busahuzi, avuga ko n’ibikoresho byari byavuzwe birimo ingunguru z’amavuta akora imihanda byerekanywe ko bikiri aho byari biri.

Ku ruhande rwayo, FARDC yavuze ko ikomeje ibikorwa byo guhamya ibirindiro no gukaza umutekano mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo, hagamijwe kurinda abaturage no gusubiza ituze muri ako gace.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yavuze ko kuva Wazalendo na FARDC binjiye muri Uvira, uyu mujyi wahindutse “isibaniro ry’imirwano, ihohotera, ubusahuzi ndetse n’imvugo z’urwango”.

Abaturage b’uyu mujyi na bo bemeza ko kuva ingabo za Leta n’abarwanyi ba Wazalendo bagaruka, hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano wabo.

Hagati aho, amakuru avuga ko umupaka uhuza u Burundi na RDC wari warafunzwe n’abategetsi b’u Burundi ushobora kongera gufungurwa, nyuma y’uko FARDC igarutse kugenzura Uvira.

Umutwe wa AFC/M23 wari wafashe umujyi wa Uvira mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, nyuma y’iminsi itanu, M23 yatangaje ko yemeye kuva muri uyu mujyi ibisabwe n’umuhuza Leta zunze ubumwe za Amerika.

Jan 21, 2026 - 06:26