issa
Gatsibo: Umugore yari amaze icyumweru yarataye uruhinja rw'amezi 8 nyuma yo kwizezwa amabati ntayahabwe

Jan 26, 2026 - 20:21
 0

Katusabe Jovia utuye mu kagari k'Akabuga mu karere ka Gatsibo amaze icyumweru yarataye abana be barimo uruhinja rw'amezi 8. Ubuyobozi bw'akagari buvuga ko ubu yongeye kugaruka mu bana be ndetse inzu barimo idasakaye yamaze gusakarwa.

Umubyeyi witwa Katusabe Jovia, wari umaze icyumweru ataye abana be bane barimo uruhinja mu nzu idasakaye, utuye Mudugudu wa Kiyogori, Akagari k'AKabuga, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo, ubu yongeye kuboneka nyuma y'icyumweru ndetse inzu yasabiraga amabati yasakawe hutihuti nyuma y'uko abo bana bagaragarije umunyamakuru ko nyina yabataye.

Abaturanyi be mu mpera z'icyumweru gishize babwiye TV1, ko abo bana batawe na nyina mu nzu idasakaye bayimaramo icyumweru cyose, nyuma yo gusambura amabati ashaje ku nzu ye kugira ngo ahabwe amabati yari yijejwe n'ubuyobozi ariko ntayahabwe.

Umwana mukuru mu bana b'uwo mugore yataye muri iyo nzu idasakaye ufite imyaka 13 aganira na TV1, yavugaga ko batawe na nyina kubera agahinda yatewe no kudahabwa amabati yari yemerewe n'ubuyobozi.

Yagize ati " Twarakodeshaga barangije babwira mama ngo zamura inzu niba ufite ubushobozi tuzaguha isakaro, arayizamura ageze hejuru bamwima isakaro, mama abonye bimurambiye agura amabati y'amakura, tuyibamo. Ejobundi bamwanditse mu bazafata amabati baramubwira ngo mbere yo kuyabaha ni ukubanza mukayasambura, mama amabati yariho arayasambura, yose arayagurisha ahemba abo bakozi."

Uwo mwana yakomeje ati" Agezeho baramubwira ngo ntari ku rutonde, mama arwara turoma, icyo gihe basaza be bamuzanye Saa tanu z'ijoro, araryama, tubyutse dusanga yagiye adutereye umwana w'amezi umunani. Ishuri tuba turariretse, nari ngeze mu mwaka wa Gatandatu, imvura yo kuwa Gatatu yose yaratunyagiye, itunyagirana n'uriya mwana w'uruhinja, mama ubu ntituzi aho aherereye kuko ubu tumaze iminsi itatu tutarya kuko ubundi ni mama waduhigiraga."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge w'Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine aganira na TV1 yari yavuze ko ikibazo cy'uko uwo mugore yataye abana mu nzu idasakaye ubuyobozi butari bukizi ariko yizeza umunyamakuru kugikurikirana.

Yagize ati" Twe ntabyo twabonye ariko yageze kuwushinzwe imibereho myiza, ariko mu by'ukuri tumubwira ko abahabwa amabati ari abari ku rutonde, rwatanzwe n'Akarere yoherejwe hari abagomba kuyabona. Ibyo kuvuga ngo yataye abana ni amakuru mashya njye ntabwo nari nyazi, abana turaje tubarebe ariko mu by'ukuri niba afite ikibazo ntabwo igisubizo ari ugusiga abana."

Amakuru UKWELITIMES yahawe avuga ko uyu mugore Katusabe Jovia yabonetse kubera uburyo ubuyobozi bwahise bufata abana bagakurwa muri iyo nzu ndetse hagashakishwa amabati inzu abo bana barimo igasakarwa hutihuti .

Abaturage baganiriye na UKWELITIMES bavuga ko Katusabe yari yagize ihungabana kubera kudahabwa amabati yari yemerewe n'ubuyobozi. Twagerageje kuvugana na Katusabe Jovia ariko ntibyadukundira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari k'Akabuga, Majyambere Silas aganira na UKWELITIMES kuri uyu wa mbere, yemeje ko uwo mugore yabonetse ndetse ubu akaba ari kumwe n'abana be ndetse inzu barimo idasakaye yahawe ubufasha igasakarwa akanavuga ko Katusabe kugeza ubu atarabwira ubuyobozi icyatumye ata abana be  barimo uruhinja.

Jan 26, 2026 - 21:22