Gabo: Umuhungu n’umugore wa Ali Bongo bakatiwe gufungwa imyaka 20
Urukiko rwo muri Gabon rwakatiye Sylvia Bongo Ondimba, umugore w’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Ali Bongo, n’umuhungu wabo Noureddin Bongo Valentin, igihano cyo gufungwa imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta n’ibindi bijyanye n’ibyaha bya ruswa.
Iri buranisha ryamaze iminsi ibiri ntiryagaragayemo aba bombi kuko bari mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, nyuma yo gufungurwa muri Gicurasi 2024, kubera impamvu z’uburwayi.
Sylvia Bongo Ondimba n’umuhungu we bari batawe muri yombi muri Kanama 2023, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ali Bongo.
Urukiko rwemeje ko Sylvia n’umuhungu we buririye ku bubasha bari bafite, bakoresha amafaranga ya rubanda mu nyungu zabo bwite, bakoresheje Perezida Ali Bongo wari waragize ikibazo cya Stroke mu 2018, kugira ngo bakomeze kugenzura igihugu.
Umushinjacyaha Eddy Minang yavuze ko abatangabuhamya berekanye uburyo amafaranga ya Leta yanyerezwaga mu buryo buhoraho hagamijwe inyungu z’umuryango.
Sylvia Bongo w’imyaka 62 na Noureddin w’imyaka 33 bahakanye ibyo baregwa byose, bavuga ko urubanza rwabo ari “ikinamico rya politiki.”
Mu kiganiro Noureddin yagiranye na AFP, yavuze ko we n’umuryango we bari kugendwaho n’ubutegetsi bushya bwa Gen. Brice Oligui Nguema, wayoboye ihirikwa rya Ali Bongo nyuma y’amatora yavuzwemo uburiganya.
Ali Bongo, wayoboye Gabon imyaka 14 nyuma yo gusimbura se Omar Bongo wayoboye imyaka 42, we ntakurikiranywe n’ubutabera.
Abandi bantu 10 bahoze ari abayobozi bakoranye n’uyu muryango nabo bari kuburanishwa ku byaha by’ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo wa Leta, urubanza rukazakomereza ku wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









