Samia Suluhu yungutse abayobozi bavuye mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ya Tanzania
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, akaba n'umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi yakiriye abayobozi n’abanyapolitiki bavuye mu mashyaka akomeye atavuga rumwe na Leta ye biyemeje gukorana nawe muri iryo shyaka ayoboye rya Chama Cha Mapinduzi CCM.
Ibi byabaye kuri uyu Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo Samia Suluhu Perezida wa Tanzania yari mu gikorwa cyo kwamamaza ishyaka rye no kugeza imigambi mishya ku baturage batuye mu mujyi wa Lindi ku kibuga cy’umupira cya Ilulu ariko ingingo nyamukuru yari afite ikaza guhinduka iyo kwakira abanyapolitike n’abayobozi bakuru bakomeye baturutse mu mashyaka atavuga rumwe na leta bakiyemeza gukorana na we.
Perezida Samia Suluhu yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatanu ashimira byimazeyo abo ba nyapolitiki batavugaga rumwe na leta ye ndetse bamwe muri bo bakaba barigeze guhanganira ubutegetsi ariko nti babigeraho, ni mu magambo agaragaza akanyamuneza yakoresheje ashimira byimazeyo abo banyapolitiki ndetse n’abayobozi bayo kubwo kwemera gukorana n’ishyaka rye.
Yagize ati" Ndabashimiye cyane baturage ba Lindi ku buryo mwabanye natwe kuva ejo twatangiraga ibikorwa byo kwamamaza ishyaka ryacu rya Chama Cha Mapinduzi CCM ariko by’umwihariko nshimiye cyane byimazeyo abanyapolitike n’abayobozi bakuru b’amashyaka ataravugaga rumwe natwe ubu akaba yafashe umwanzuro mwiza wo gukorana natwe.
Isezerano ryanjye hamwe n’irya CCM kuri bo no ku Banyatanzaniya bose, ni uko tuzakomeza gukoresha imbaraga zacu zose mu guteza imbere igihugu cyacu n’ishyaka ryacu mu bukungu no mu mibereho myiza, kandi tuzaharanira ko igihugu cyacu gikomeza kurangwa n’ubumwe, amahoro, umutekano n’ubwumvikane."
Ibyo byabaye nk’aho bihinduye inkuru nyamukuru ya Perezida wa Tanzania kuko nyuma yo kwakira abo binjiye mu ishyaka rye rya CCM hakomerejeho ibikorwa byo kwishimana n’ifatwa ry’amafoto mu gihe ingingo nyamukuru yari iteganyijwe yari iyo kwamamaza no kugaragaza imigabo n’imigambi y’iterambere iry’o shyaka rya CCM ryifuza kugeza kubanya Tanzania.
Perezida Samia Suluhu yavuze ko kwinjira kw’abo banyapolitike ndetse n’abo bayobozi bashya ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko abaturage ndetse n’abanyapolitiki batandukanye bamaze kumva ko guhuza imbaraga ko ari byo bifasha igihugu kugera ku iterambere rirambye, ndetse ko ishyaka rye rizakomeza kwakira buri wese uzifuza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cya Tanzania hatitawe ku mateka cyangwa aho avuye.
Kuva yatangira ibikorwa byo kwamamaza ishyaka ayoboye rya Chama Cha Mapinduzi, Perezida Samia Suluhu akomeje kugaragaza ibikorwa n’imishinga ikomeye y’iterambere iryo shyaka ryifuza kugeza ku baturage, birimo kuzamura ubukungu, ibikorwa remezo no kubaka ubumwe n’amahoro.
Ibyo bikaba ari byo akomeje gushingiraho mu gusaba abaturage kumwongerera icyizere kugira ngo azakomeze kuyobora icyo gihugu cya Tanzania mu bihe bizaza.


Kinyarwanda
English
Swahili









