Kenya: Mu nyanja y’abahinde hafatiwe ibiyobyabwenge birenga toni
Inzego z’umutekano za Kenya zifatanyije n’Ibiro mpuzamahanga bishinzwe iperereza ku byaha INTERPOL, zafashe imizigo ifite uburemere burenga toni imwe y’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa methamphetamine mu Nyanja y’Abahinde.
Iyo operasiyo yafatiwemo ibyo biyobyabwenge yari yatangiye kuva ku wa 21 Ukwakira 2025, nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bikomeje kubitangaza, aho Ingabo za Kenya zirwanira mu mazi zahagarikaga ubwato bwa dhow bwari mu ntera ya kilometero zirenga 600 uvuye ku nkengero z’umujyi wa Mombasa bitewe n’uko ubwo bwato nta bendera bwari bufite.
Ni operasiyo byatangajwe ko yagezweho binyuze ahanini ku makuru y’ubutasi yatanzwe n’Ikigo gihuza inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge kiri i Bahrain ku kirwa giherereye mu burengerazuba bwa Qatar, ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cya RCOC giherereye Seychelles gihuza ibikorwa by’umutekano wo mu nyanja.
Nyuma y’ifatwa ry’ubwo bwato, Ingabo za Kenya zabugejeje ku cyambu cya Mombasa, ahari icyicaro gishinzwe ubugenzuzi bw’ibibera mu nyanja bukorwa n’ingabo zirwanira mu mazi.
Nk’uko byatangajwe mu igenzura ryimbitse ryakorewe kuri ubwo bwato, ni uko bwasanzwemo udupfunyika turenga 769 twarimo ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa crystal meth, twari dufite kilogarama zigera ku 1,024, zemejwe 98% ko ari ibiyobyabwenge bifite agaciro kagera kuri miliyari 8 z’amashilingi ya Kenya.
Kugeza ubu batandatu bagize itsinda ry’abari batwaye ubwo bwato batawe muri yombi, ubu bakaba bakurikiranyweho icuruzwa n’itwara ry’ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubuyobozi bwa Kenya bwatangaje ko iperereza rigikomeje, ndetse ko hari abandi bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’iyo mitwaro. Ni mu gihe kandi inzego z’umutekano zo muri icyo gihugu zasabye abagituye gutanga amakuru aho bikenewe hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge burundu.


Kinyarwanda
English
Swahili









