Shampiyona y’isi y’Amagare izatuma amashuri ya Kigali afungwa
Shampiyona y’isi y’amagare izatuma imihanda imwe n’amashuri bya Kigali bifungwa.
Kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025, hano mu Rwanda hazaba hari kubera Shampiyona y’isi y’amagare izaba igiye kubera muri Afurika bwa mbere byumwihariko hano mu Rwanda.
Ni irushanwa ry’amagare ryatangiye kwitegurwa na Leta y’u Rwanda, ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, yamenyesheje abanyarwanda by’umwihariko ababarizwa mu mujyi wa Kigali bimwe mu byo bazitaho kuko niho rizakinirwa cyane.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, yamenyesheje abatuye mu mujyi wa Kigali ko hari imihanda imwe izajya ifungwa ubwo hazaba hari kuba iyi Shampiyona ariko kandi yemeje ko n’amashuri azaba afunze mu gihe cy’iminsi 7.
Bagize ati “ Imihanda imwe n’imwe, ku masaha runaka izajya iharirwa iryo rushanwa kugira ngo tubungabunge umutekano w’abakinnyi. Amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali azaba afunzwe kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025.”
Ntabwo aba ari bo gusa bazafungirwa ariko kandi n’abakozi ba Leta barimo gusabwa gukorera mu rugo muri iki gihe hazaba haba iri siganwa ry’Amagare rizitabirwa n’ibyamamare byinshi.
Muri iri tangazo Leta yasabye abaturage bose bo mu Rwanda n’abarusura, kugira uruhare rukenewe kuri buri wese kugira ngo imyiteguro n’imigendekere y’iri rushanwa mu Rwanda izabe nta makemwa.
Iyi Shampiyona y’isi y’amagare izitabirwa n’abarimo Tadej Bogacar uheruka kwegukana irushanwa ry’Amagare mu Bufaransa (Tour De France).
Itangazo ryashyizwe hanze rimenyesha abanyarwanda ko Shampiyona y'isi y'Amagare izaba iri mu Rwanda
Tadej Pogačar yemeye kuzaba ari hano mu Rwanda muri Shampiyona y'isi y'amagare


Kinyarwanda
English
Swahili









