
Justin Beiber yarumye ahuha kuri gatanya ye n'umugore we
Umuhanzi w'Umunya-Canada Justin Beiber yaryumyeho ku makuru avuga ko mu muryango we ishyamba atari ryeru ndetse ko na gatanya ishoboka.
Mu butumwa burebure uyu muhanzi yacishije kuri Instagram ye, yanze kugira icyo avuga ku byemezwa ko yenda gutandukana n'umugore we Hailey Beiber.
Justin Beiber yavuze ko ibivugwa ku muryango we byose ari ishyari bamufitiye bityo ko bakwiye kurifasha hasi, ahubwo ko Imana ikwiye kubababarira.
Guhera mu mwaka washize ibihuha byo gutandukana kwabo byakomeje kuba byinshi bitewe n'imyitwarire yabo, ariko nanone biza gucogora ubwo bibarukaga imfura yabo.
Ni mu gihe kandi uyu muryango utajya uburamo inkuru akenshi ziba atari nziza, nk'aho Justin Beiber aheruka kwemeza ko yigeze kurwara agahinda gakabije ariko akaba arimo gukira.
Justin Beiber na Hailey Beiber bakoze ubukwe mu 2018, nyuma y'uko uyu muhanzi yari amaze gutandukana na Selena Gomez bakundanye imyaka 10 yose.
Justin Beiber yaryumyeho kubyo gutandukana n'umugore we