Guverineri wa Ituri yarahiriye gufata Thomas Lubanga uyobora inyeshyamba za CRP
Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gen. Johnny Luboya, yatangaje ko azata muri yombi Thomas Lubanga Dyilo, uyobora umutwe w’inyeshyamba wa CRP (Convention pour la Révolution Populaire) byanze bikunze.
Ibi Luboya yabitangaje mu magambo akomeye, aho yari ari imbere y’abaturage bo mu Ntara ya Ituri. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yumvikana aburira Thomas Lubanga ko inzego z’umutekano zizagera aho yihishe zikamufata, yaba ari muzima cyangwa yapfuye.
Yagize ati: “Thomas, tuzaguta muri yombi waba uri muzima cyangwa wapfuye. Namaze gukora ibisabwa byose ngo utabwe muri yombi. N’aho uri hose, tuzahagusanga.”
Aya magambo ya Guverineri Luboya agaragaza ko ubuyobozi bwa gisirikare bwa Ituri bufite umugambi wo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke muri iyo ntara, imaze igihe ihura n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke n’ihohoterwa rikorerwa abasivili.
Thomas Lubanga, wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba mu ntara ya Ituri, yigeze gufungwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rufite icyicaro i La Haye, aho yakatiwe igifungo azira ibyaha by’intambara, birimo gutoza no gukoresha abana mu ntambara.
Mu mwaka wa 2025, Lubanga yatangaje ko yashinze umutwe wa CRP, avuga ko agamije kurengera inyungu z’abaturage bo muri Ituri no gukemura ibibazo byabo, ashinja Leta ya Congo Kinshasa kunanirwa kubishakira ibisubizo birambye.
Kuri ubu, ibikorwa bya CRP bikomeje gukurikiranwa n’inzego z’umutekano, mu gihe ubuyobozi bwa gisirikare bwa Ituri buvuga ko butazihanganira na gato umutwe uwo ari wo wose wihutira gutera umutekano muke mu gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









