issa
Gaza : Abana batandatu baje gushaka amazi babona ibisasu

Jul 13, 2025 - 17:00
 0

Ku cyumweru, igitero cy’indege za gisirikare cya Israel cyahitanye abantu icumi barimo abana batandatu mu gace ka Gaza. Abo bana ubwo bari bategereje kuzuza amazi hafi y’ikamyo iyatwara. Abatangabuhamya bavuze ko dorone yarashe igisasu ku bantu bari mu murongo bafite amajerikani (jerrycans).

Abakomeretse 16, barimo abana barindwi, bajyanywe ku bitaro bya al-Awda i Nuseirat.

Amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abana bakomeretse bikabije ndetse n’imirambo, abantu bari mu gahinda.

Abaturage bo muri ako gace bihutiye gutabara, bifashisha imodoka zabo ndetse n’amagare kugirango bajyane inkomere kwa muganga. Iki gitero kibaye mu gihe ibitero by’indege za Israel bikomeje kwiyongera muri Gaza. 

Ku rundi ruhande, umuvugizi w’ubutabazi muri Gaza yavuze ko abandi banya-Palestine 19 bishwe mu bitero bitandukanye ku nyubako zituwemo muri Gaza.

Ibi byose bikomeje kuba mu gihe Israel ikomeje ibikorwa bya gisirikare nyuma y’igitero cya Hamas cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu 1,200 abandi 251 bagafatwa bugwate. 

Kuva icyo gihe, abantu barenga 57,000 bamaze kwicwa muri Gaza nk’uko byemezwa na Hamas. Inzu nyinshi zasenyutse, ibitaro n’imiyoboro y’amazi byarasenyutse, ndetse abaturage babayeho mu buzima bubi cyane.

Jul 13, 2025 - 18:43