issa
Imvamutima z'Abanyarwanda baba mu Bubirigi bishimira ishyaka abana babo bafite ryo kumenya Ikinyarwanda

Feb 22, 2026 - 16:03
 0

Abanyarwanda baherekeje abana babo bavukiye mu Bubirigi mu rugendo ngarukamwaka barimo mu Rwanda, bavuga ko kuba baratangiye kumenya Ikinyarwanda bibakundisha u Rwanda n'umuco warwo, bagaheraho batanga icyizere ko nta kabuza abana babo batazibagirwa igihugu bakomokamo.

Muri iki cyumweru urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu Gihugu cy'u Bubirigi rugera kuri 41 ruherekejwe n'ababyeyi 20 ndetse n'umwarimu ubigisha mu ishuri ry'umuco, baje mu Rwanda mu rugendo ngarukamwaka rubaye ku nshuro ya kabiri mu rwego rwo kumenya Igihugu bakomokamo.

 Urubyiruko rw'abanyarwanda ruba mu Bubirigi ruvuga ko rwishimira kuba biga ikinyarwanda n'indangagaciro z'umuco Nyarwanda no kuba baza mu Rwanda bakakirwa neza bibatera ishema bigatuma bakunda Igihugu cyabo.

 Bamwe mu babyeyi baje baherekeje abana babo,  bavuga ko bishimira uburyo abana babo bafite ishyaka ryo kwiga ururimi rw'Ikinyarwanda ndetse n'umuco nyarwanda.

Umwe murii abo babyeyi witwa Kabarira Marie Gorethe yagize ati " Kuva batangiye kwiga umuco hari ikintu cyiyongereyeho, kuko hari amagambo y'Ikinyarwanda, bagenda bavuga, bajya nko kuryama bakagusezeraho ngo ijoro ryiza, mwajya ku meza bakakubwira ngo tujye ku meza, ubona bafite ishyaka ryo kumenya umuco nyarwanda."

 Mukashyaka Marie Claire nawe ni umubyeyi waje aherekeje urwo rubyiruko, avuga ko ababyeyi baterwa ishema nuko urwo rubyiruko rushishikazwa no kwiga umuco nyarwanda.

 Yagize ati "Abana bakura bibwira ko hariya ariho iwabo, bumva ko nta handi hantu bafite, bagakurana n'abana b'abazungu n'abandi banyamahanga benshi, ariko uko kubahuza bituma bamenya benewabo, bakamenya ko ari Abanyarwanda. Bakunda kumva amateka ajyanye n'igihugu cyabo, bakagenda bamenya iby'iwacu, nubwo batavuga ikinyarwanda cyane ariko baragikunda bakanacyumva, ibyo twebwe biraduhagije kuba babasha kumva Ikinyarwanda."

 Twagirimana Eric, umuyobozi w'ishuri ryigisha abo bana ururimi rw'Ikinyarwanda ndetse n'indangagaciro z'Umuco nyarwanda avuga ko kuzana urwo rubyiruko gusura u Rwanda birukundisha Igihugu n'umuco wacyo.

Yagize ati" Iyo Twaje hano ikiba kigamijwe, ni ukugirango abana tubereke Igihugu, bakunde Igihugu, bakunde gukomeza kwitabira kuza bitari agahato"

 Twiringiyimana yakomeje agira " Mbere baratubazaga ngo kuki twiga Ikinyarwanda? Tuzi igifaransa, ikinyarwanda ntabwo tuzagikenera mu kazi, kwiga Ikinyarwanda ntabwo babyumvaga neza., ariko ubu kuva twatangira kubazana ubu ni inshuro ya Kabiri kandi ubona ko bahinduye imyumvire."

Uwimbabazi Maziyateke Sandrine, Umuyobozi muri Minisiteri y' Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga avuga ko urwo rubyiruko urugendo bajemo ruzabagirira akamaro.

 Yagize ati "Iyi gahunda imaze gutanga umusaruro, abaje ku nshuro ya mbere, impinduka turazibona, ariko noneho kubera ko tugiye kwizihiza Umunsi w'Ururimi Kavukire, baje mu rugendo shuri natwe twarabiteguye neza, turizera ko hari impamba bazatahana."

Urwo rubyiruko rukomoka mu Rwanda rutuye mu Gihugu cy'u Bubirigi, mu ishuri umuco bigishirizwamo ururimi rw'ikinyarwanda, bakiga kubyina imbyino nyarwanda n'ibindi biranga umuco nyarwanda.

Feb 22, 2026 - 18:25