issa
Rubavu: Umunyeshuri wa Kaminuza yatawe muri yombi akurikiranyweho amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 19, 2026 - 06:51
 0

Umusore w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu yatawe muri yombi akurikiranyweho kuvuga amagambo ashobora gufatwa nko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amagambo yabwiye mugenzi we barimo baganira, amubwira ko atemeranya n’abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu avuga ko uyu musore witwa Ndatimana Zebro uvuka mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi yafashwe agatabwa muri yombi nyuma yo kugirana ikiganiro na mugenzi we babana mu gipangu, nyuma yo kuvuga ko Jenoside itakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro abo bombi bagiranye ku mugoroba wo ku wa 14 Mata 2026, Ndatimana yabwiye mugenzi we ko atemera imvugo ikoreshwa igira iti “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”. Mu byo bavuganaga kandi ngo yanabajije uwo mugenzi we impamvu hatibukwa n’Abahutu na bo avuga ko bishwe mu bihe by’intambara mu bitero by’Inkotanyi.

Mugenzi we baganiraga yahise yihutira kubimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu, na bwo bubigeza ku nzego zibishinzwe, atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano agezwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe.

Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Rubavu yabwiye Imvaho Nshya ko amagambo nk’ayo ashobora kugira ingaruka zikomeye mu kubangamira gahunda zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko iyo avuzwe n’urubyiruko.

Yagize ati “Birababaje kubona umusore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri kwiga kaminuza, avuga amagambo apfobya. Urubyiruko rukwiye kwitondera ibyo ruvuga, rukamenya amateka nyayo y’igihugu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Rwibasira Jean Bosco, na we yemeje ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane neza inkomoko y’ayo magambo n’icyo yashakaga kuvuga.

Yasobanuye ko iperereza rizagaragaza niba ayo magambo yaraturutse ku makuru yakuye mu muryango we, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi ahariho hose, anasaba urubyiruko kujya rwirinda amagambo ruvuga ashobora gufatwa nk’ahakana cyangwa apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yongeyeho ko amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano bikomeye ku muntu uwo ari we wese ugaragaweho icyaha cyo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu Ndatimana Zebro afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje, nyuma akazashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hafatwe umwanzuro ku byaha akekwaho.

Apr 19, 2026 - 11:09