
Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda batuye mu Bwongereza ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda, bifatanyije n’abayobozi bo muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibutswa ko amacakuburi ari yo ntandaro ya Jenoside bityo ko nta keza kayo.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 7 Mata 2025, ku munsi wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikabera mu mujyi wa London cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye zo mu Bwongereza ndetse n’Abanyarwanda bahatuye.
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango i London mu Bwongereza , yavuze ko Jenoside igaragaza neza ingaruka mbi z’amacakubiri, kandi ko Jenoside itatunguranye ahubwo ari ibintu byateguwe igihe kirekire ariyo mpamvu isi ikwiye kurenga urwango kandi ko nta cyerekezo isi ikwiye kugira gishobora guhitamo gusenya abantu.
Ati:"Turumva nk’igihamya neza ko sosiyete yacu ishobora kwanga ivanguramoko; abaturage bacu ntibakiri muri ibyo, ahubwo dushingiye ku bwiyunge, twese tugenda hamwe. Mu gihe twibuka izi nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi uyu munsi, tugomba kandi no kubigira isezerano kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi. Intandaro yatumye habaho jenoside igomba kumenyekanishwa no kwerekwa mu buryo bwihariye, atari mu Rwanda gusa ahubwo ndetse no ku isi hose. Dukwiye gushyigikira isi aho ikiremwamuntu gishobora kurenga urwango, kandi hagacika igishobora gusenya abantu."
Ambasaderi Businjye Johnston yongeyeho ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihugu cyiyubatse bikaba bigaragaza ubwiyunge bw’abaturage ndetse ko bishoboka gukumira amahano nk’ayabaye mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi w'abanyarwanda batuye mu Bwongereza Bwana Jabo Butera aganira n'itangazamakuru yavuze ko usibye mu mujyi wa London ukaba n'umurwa mukuru w'iki gihugu ariko ko no mu yindi mijyi y'ubwongereza; bakangurira abayobozi b'iyi mijyi batuyemo ko italiki ya 7 Mata ikwiye kubahirizwa ndetse ko iyo bigeze ndetse n'ibendera ry'u Rwanda ryururuswa muri iyi mijyi.
Yavuze kandi ko abanyarwanda batuye imijyi irimo Manchester, Newcastle, Portsmouth bose bifatanyije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko kandi atari kuri iyi taliki ya 7 Mata gusa ko ndetse no mu minsi iri imbere mu gihe cy'iyi minsi 100 yo kwibuka bafite ibindi bikorwa bitandukanye bizahuza abanyarwanda batuye mu Bwongereza aho bazaba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati"Uyu munsi wa taliki 7 Mata navuga ko ari uwa mbere twatangiriyeho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 ariko hano mu Bwongereza n'ubundi hari ibindi bikorwa duteganya muri iyi minsi 100, birimo nk'uko taliki 3 Gicurasi uyu mwaka nabwo tuzahura nk'abanyarwanda benshi batuye hano mu Bwongereza ndetse n'inshuti z'u Rwanda tukibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 mu gikorwa cyiswe National Rwandan Community Association kizabera mu mujyi wa Portmouth gusa no mu yindi mijyi hari ibindi bikorwa biteganyijwe byo kwibuka irimo nka Liverpool ndetse n'indi itandukaneye kandi iyo yose imyinshi muri yo yubatswemo Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi"
Umuyobozi w'abanyarwanda batuye mu Bwongereza Jabo Butera yasoje atanga ubutumwa bwe ku banyarwanda batuye mu Bwongereza ko Ubunyarwanda bukwiye kuba mu mutima kandi kuko amateka ari ay'abanyarwanda bakaba aribo bayabayemo ari nabo bagomba kuyigisha Isi kandi ko cyane cyane urubyiruko rw'u Rwanda rukwiye kwigishwa amateka y'igihugu cyabo.
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31
Umuyobozi w'abanyarwanda batuye mu Bwongereza Bwana Jabo Butera
Abanyarwanda batuye mu mijyi irimo Manchester, Newcastle, Portsmouth bose bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibendera ry’u Rwanda rirururutswa rigezwa mu hagati mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.