Ayra Starr yahishuye ko adakunda indirimbo ze

Mar 29, 2025 - 11:38
 0

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Ayra Starr, yahishuye impamvu aba yumva indirimbo ze iyo zimaze gusohoka aba yumva atari nziza.

Oyinkansola Sarah Aderibigbe amazina nyakuri ya Ayra Starr, yatangaje ko iyo indirimbo ze zimaze kujya hanze aba yumva ari mbi atazikunze nk'uko aba abishaka.

Mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, yavuze ko aba yumva hari byinshi biburamo ku buryo aba yifuza ko yakabaye yarayikoze neza kurushaho.

Icyakora yavuze ko indirimbo 'Woman Commando', ari yo yonyine yakoze akumva ari nziza bidasanzwe ndetse kugeza n'ubu akaba yumva ariyo ndirimbo nziza yakoze.

Ati "Akenshi indirimbo zanjye ntabwo nzikunda nyuma yo kuzikora. Aba ari mbi cyane. Nanjye ntabwo nzi impamvu . Mba numva nayikora neza kurushaho ngakomeza kugeza ibaye nziza cyane. Ariko 'Woman Commando' niyo navuze nti 'iyi ni nziza cyane."

Uyu muhanzikazi akaba yarakunzwe mu ndirimbo nka Rush yanahatanye muri Grammy Awards ariko ntitware igihembo, ndetse n'izindi nyinshi zirimo Commas yaciye ibintu.

Mar 29, 2025 - 11:39

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.