issa
APR FC yagaragaje ko itazibagirwa amateka basigiwe n'abarimo Souane batandukanye

Jun 3, 2026 - 10:54
 0

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n'abakinnyi batatu barimo Aliou Souane, Mamadou Sy na Mohamadou Lamine Bah, ndetse igaragaza ko itazibagirwa amateka bagezeho bari kumwe n'aba bakinnyi.

Ibi bikubiye mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, APR FC ishimira aba bakinnyi ku bwitange n’uruhare bagize mu rugendo rw’iyi kipe aho batwaranye ibikombe bitandukanye mu myaka ibiri bamaze muri iyi kipe.

APR FC yagize iti "Kwambara umwambaro w'umukara n'umweru wa APR FC birenze kuba uhagarariye ikipe y'umupira w'amaguru gusa, bisobanuye kwakira no kwimakaza umuco wo guharanira kuba indashyikirwa, kugira imyitwarire myiza no kugira intego zo kugera kure. Muri gahunda zabo zose muri APR FC, aba bakinnyi batatu bagaragaje ayo mahame n'ishema ryinshi, bitanga uko bashoboye haba mu kibuga no hanze yacyo." 

APR FC yifurije aba bakinnyi amahirwe masa mu rugendo rushya bagiyemo, ivuga ko ibikorwa byabo bizahora biri mu mateka y'iyi kipe. 

Yaguze iti " Mu gihe bagiye gutangira indi ntambwe nshya mu rugendo rwabo rw'umupira w'amaguru, turabashimira ibyo byose bakoreye APR FC kandi tubifuriza gukomeza gutsinda, kugira ibyishimo no kugera ku ntego zabo mu myaka iri imbere. Ibihe twagiranye, urugamba twarwanye turi kumwe ndetse n'ibikombe n'ibyo twagezeho dusangiye, bizahora byibukwa kandi bikaguma mu mitima y'umuryango mugari wa APR FC."

Mamadou Sy, Lamine Bah na Aliou Souane batandukanye na APR FC nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu muri uyu mwaka w'imikino wa 2025/26, ndetse bafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bibiri umwaka ushize w'imikino wa 2024/2025.

Jun 3, 2026 - 11:21