issa
Turananiwe!Abaturage bo muri Nigeria barambiwe Perezida Tinubu

Jun 3, 2026 - 11:43
 0

Ku itariki 17 Gicurasi 2026 umwarimu w'imibare, Michael Oyedokun, uri mu barimu barindwi n'abanyeshuri 40 bashimuswe mu bigo bitatu bitandukanye. Ibinyamakuru byo muri Nigeria byanditse ko bashimuswe n'amabandi yitwaje intwaro. Muri icyo gitero cy'amabandi harashwemo abantu babiri mu mirwano ikaze yo gushimuta.

Abaturage bakuze, urubyiruko ndetse n’ibyamamare bakomeje kurambirwa imiyoborere ya Perezida Bora Tinubu n’umuhungu we Seyi Tinubu. Uyu mujinya w’umuranduranzuzi watewe n’uko umuhungu wa perezida, Seyi Tinubu yitabiriye iserukiramuco ryitwa Ojude Oba Festival ryabereye muri Leta Ogun.

Umubyeyi uri mu bafite abanyeshuri bashimuswe n’amabandi yavuze ko’Turananiwe kandi dukeneye impinduka kuko ubuyobozi bwacu ni bubi cyane”. Uyu mubyeyi ari mu bitabiriye imyigaragambyo bise’Mutuzanire abarimu n’abanyeshuri bashimuswe  n’amabandi”.

 Igihugu cyacu cyarasenyutse

Leta ya Nigeria yananiwe guhashya amabandi yigaruriye Leta zimwe na zimwe ndetse bashimuta abanyeshuri n’abarimu, noneho bagasaba Leta indishyi kugirango abashimuswe barekurwe. Muri rusange abaturage bari kunenga abayobozi ba Nigeria bananiwe kwita ku mutekano rusange w’abanyagihugu. Umuhanzi w’icyamamare Davido aherutse kwikoma ibyamamare byo muri Nigeria aho yavuze ko igihugu cyabo cyasenyutse.

Itsinda ry'amabandi ryashimuse Umugenerali n’umugore we

Ku wa gatanu washize, ku itariki 29 Gicurasi 2026 umuhungu wa Perezida,Seyi Tinubu yitabiriye iserukiramuco rihuza abanyagihugu baturuka muri Leta zose. Ntabwo byashimishije abaturage bafite imiryango yashimuswe.