issa
Umujyi ugiye gukora AS Kigali isa nkaho ari nshya

Jun 3, 2026 - 13:04
 0

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bugiye kwinjira mu bibazo byose AS Kigali ifite, kugira ngo ivugururwe yongere isubire ku rwego rwo hejuru birenge guhatanira ibikombe ahubwo ibe ikipe itwara ibikombe.

Ku wa mbere tariki 1 Kamena 2026, nibwo umujyi wa Kigali watangaje ko uhagaritse imikoranire hagati yayo n’amakipe arimo Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United. Izi kipe zahabwaga amafaranga angana na Miliyoni 150, yose agiye gukubirwa mu ikipe imwe ya AS Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2026, umuvugizi w’umujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine aganira na Radio Rwanda, yatangaje ko nubwo batazakomeza gushyira amafaranga muri aya makipe yacukijwe ariko bazakomeza gukorana no mu bindi bintu bitandukanye.

Yagize ati “ Icyo twahagaritse uyu munsi ni y’amafaranga twashyiragamo ya buri mwaka ariko ntabwo bivuze ko iyo kipe tutakiyibona nk’iy’i Kigali cyangwa se tutazakomeza gufatanya nk’abandi baturage b’i Kigali ndetse n’izindi kipe ziri i Kigali. Kuri Kiyovu Sports na Gasogi United amarembo aracyafunguye mu mujyi wa Kigali ariko ubwo bufasha bujyanye n’amafaranga ntabwo tuzongera kubaha.”

Emma Claudine yakomeje atangaza kugeza ubu hataramenyekana amafaranga bazashyira muri AS Kigali ariko kandi bagiye no kwinjira mu bibazo byose by’iyi kipe babikemure yongere kuba ubukombe.

Yagize ati “ Turi mu biganiro, birashoboka ko yaba menshi cyangwa yagabanyuka bizaterwa na gahunda y’ikipe. Ariko mu biganiro twari dufite ni uko dushaka kujyamo kandi tugiyemo. Mu minsi ishize hari abambazaga ko AS Kigali iyobowe n’abaperezida babiri, ibyo byose ntabwo byabaga bitureba ariko uyu munsi turifuza kujyamo ku buryo n’ibyo bibazo bindi ikipe izaba yagize tuzajya tubikemura.” 

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kwinjira mu ikipe ya AS Kigali, umuvugizi w’umujyi yagaragaje ko bashaka kubaka iyi kipe isa nkaho ari nshya kugira ngo ive ku rwego rwo guhatanira ibikombe ahubwo ibe ikipe itwara ibikombe.

Yagize ati “ Turi umujyi umeze neza, twakagombye kuba dufite n’ikipe imeze neza, itsinda, ishimisha abafana ikora ibirenze n’ibyo mu kibuga. Iyo niyo ikipe twifuza, ntabwo nibaza ko twajyanamo na AS Kigali ngo niturangiza tugume mu myanya irwana no kumpanuka. Ntabwo tugiye kubaka AS Kigali ihatanira igikombe cya Shampiyona ahubwo tuzubaka itwara igikombe cya Shampiyona.”

Nubwo umujyi wa Kigali ukomeje kugaragaza ko watandukanye n’aya makipe, ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo yumva uko babasezerera bagafata AS Kigali kandi nta bafana igira ndetse bemera ko ari nabo banyamujyi. 

Ku ruhande rwa Gasogi United, yashimiye igihe bamaze bakorana n’umujyi wa Kigali ku nkunga ndetse n’imikoranire myiza bagiranye muri iki gihe bamaranye.

Amakuru ahari avuga ko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bugiye gushyiraho abayobozi bashya bazayobora AS Kigali mu rugendo rushya rwo kubaka ikipe nyuma yo kurokoka kumanuka mu cyiciro cya kabiri isoreje ku mwanya wa 14 n’amanota 35. 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373