Messi afite inzozi zo kugaruka muri FC Barcelona
Rutahizamu wa mbere ku isi, Lionel Messi, yatangaje ko ashobora kugaruka muri FC Barcelona.
Ibi Lionel Messi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, aho Lionel Messi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto atanu agaragaza ko ari muri sitade ivuguruye ya FC Barcelona, Sportify Camp Nou.
Iyi ni Sitade imaze igihe irimo kuvugururwa ndetse ku wa gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe yongeye kuhakorera imyitozo ndetse abafana bari benshi kuko amatike yashyizwe hanze yose yahise ashira mu munsi umwe. Iyi sitade biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa tariki 22 Ugushyingo 2025 ubwo izaba ikina na Athletic Club.
Lionel Messi mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga buherekeje aya mafoto, yatangaje ko yasubiye ahantu yagiriye ibihe byiza ndetse ko yizeye ko umunsi umwe azahagaruka.
Yagize ati “ Mu ijoro ryacyeye nasubiye ahantu nkumbura n’umutima wanjye wose. Ahantu nigeze kugira ibyishimo bidasanzwe, aho mwatumaga niyumva nk’umuntu ku Isi wishimye inshuro igihumbi. Nizeye ko umunsi umwe nzagaruka, atari ugusezera gusa nk’umukinnyi nubwo ntigeze mbikora.”
Lionel Messi yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Inter Miami azamugeza muri 2028. Uyu mukinnyi ufatwa nk’uwa mbere ku isi, afite Ballon d’Or umunani, yatwaye igikombe cy’isi, Copa America Ebyiri, UEFA Champions League Enye ndetse n’ibindi bikombe bigiye bitandukanye.
Lionel Messi muri Sportify Camp Nou ivuguruye


Kinyarwanda
English
Swahili









