Zidane ashobora kuba igisubizo gikomeye nyuma ya Deschamps
Zinedine Zidane ni umwe mu banyabigwi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru kw’Isi, yongeye kuvuga amagambo akora ku mutima w’abakunzi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa (Les Bleus)
Uyu mugabo w’imyaka 52 wahoze ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa ndetse akanayihesha igikombe cy’Isi mu 1998 yavuze ko gutoza u Bufaransa ari inzozi yifitemo ku mutima kandi ategereje amahirwe yo kuzigeraho.
Ibi Zidane yabivugiye i Paris ku wa mbere tariki 26 Gicurasi 2025 mu gikorwa cyateguwe n’uruganda Adidas. Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa L’Équipe cyatangaje ko Zidane yagaragaje ubushake bwo kwinjira mu nshingano z’ubutoza mu ikipe y’igihugu cye.
Ati :“ Ikipe y’igihugu y’u bufaransa ni yo nakinnyemo imyaka myinshi kandi ifite umwanya ukomeye ku mutima wanjye, ni inzozi zanjye kandi ndabitegereje.”
Didier Deschamps wari kapiteni w’u Bufaransa ubwo Zidane yabatsindiraga ibitego bibiri ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi mu 1998 akaba amaze imyaka 13 atoza Ikipe y'Igihugu y'Ubufaransa (Les Bleus). Uyu mutoza wubashywe yigeze gutwara igikombe cy’Isi nka kapiteni (1998) ndetse za kongera kugitwara nk’umutoza (2018).
Deschamps yigeze gutangaza ko azasezera nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexique. Ibyo byahise bituma izina rya Zidane ritangira kuvugwa cyane mu itangazamakuru nk’umukandida ushobora kumusimbura.
Nubwo amaze imyaka irenga itatu adatoza nyuma yo kuva muri Real Madrid Zidane ntiyigeze acika intege cyangwa ngo ashyirwe ku ruhande n’abasesenguzi ba sport. mu gihe yamaze ku ntebe y’ubutoza yegukanye ibikombe bikomeye birimo Champions League inshuro eshatu zikurikirana (2016, 2017, 2018) n'ibikombe
Hari byinshi bivugwa kuri Zidane ariko icy’ingenzi ni uko afite ubunararibonye n’imyumvire ikenewe ku rwego rw'umupira w'amaguru mpuzamahanga. Mu gihe amaso y'Isi yombi ari kuri Les Bleus n’uko izitwara muri 2026 Zidane we asa nk’uwiteguye.
Iyo umuntu wubashywe nka we avuze ko inzozi ze ziri hafi gusohora sibiba ari amagambo gusa ahubwo ni nkurumuri rw’icyizere ku bakunzi bikipe yigihugu y’Ubufaransa.


Kinyarwanda
English
Swahili









