issa
Tugiye kubikora byihutirwa! Perezida wa Rayon Sports yemeje umukinnyi umwe ugiye kwishyura ideni rye vuba

Jan 24, 2025 - 17:02
 0

Perezida w’umuryango wa Rayon Sports yemeje ko Iraguha Hadji bagiye kumwishyura amafaranga ye byihutirwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadeé yagiranye ikiganiro na Radio 10 atangaza byinshi abakunzi ba Rayon Sports bibaza harimo n’abakinnyi iyi kipe igomba kugura.

Muri iki kiganiro Thadeé yakoze yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ifite umukinnyi umwe utazakoreshwa igeragezwa uzagera hano mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 26 Mutarama 2025.

Twagirayezu Thadeé Kandi yashyize umucyo kuri Gapapu bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yatewe na Police FC kuri Byiringiro Lague wagarutse mu Rwanda avuye muri Suede.

Yagize ati ” Lague agiye kuza, navuganye n’umuvandimwe wanjye arambwira ngo Lague agiye kuza mu Rwanda Kandi nta kipe afite muri iyi minsi. Twavuganye na Lague akiri muri Suede ansaba ko najya kumufata ku kibuga cy’indege. Njyewe nagiye kumufata nk’umuntu w’inshuti ntabwo nagiye kumuzana nk’umuntu uje muri Rayon Sports.

Lague maze kumwakira avuye mu ndege, naramubwiye ngo ariko Lague wazaje mu igerageza muri Rayon Sports tukareba ko twakorana. Lague naramutwaye mugeza mu rugo nsubiye ku kibuga cy’indege gufata undi muntu amakuru yambanye menshi bavuga ko Lague bamutwaye ariko yo mba nshaka gusinyisha Lague ntabwo biba byaragenze kuriya, Rayon Sports ntabwo yigeze imushaka n’umunsi n’umwe.”

Mu minsi ishize hasohotse amakuru avuga ko Iraguha Hadji yaretse gukora imyitozo kubera amafaranga arimo kwishyuza ikipe ya Rayon Sports ariko iki nacyo Perezida yagishyizeho umucyo avuga ko bagiye kumwishyura vuba kuko bamufiteye amafaranga macye.

Yagize ati ” Iraguha Hadji tumufitiye amafaranga macye nkuko tuyafitiye n’abandi ariko nawe turimo kuyashaka kugirango tuyamuhe. Hadji ndimo ndabona tuza kugerageza kubikora byihutirwa kuko ntabwo ari na menshi.

” Hari uburyo turimo kugerageza gukemura ibibazo, hari imigambi turimo gutegura kugirango turebe uko twagabanya ibibazo biri muri Rayon Sports birimo ‘Recruitment fees’ ariko bigiye gutungana.”

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports irimo gukoresha igeragezwa abakinnyi batandukanye mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo kugirango ibanze yitonde itazibwa ikagura abakinnyi batari ku rwego rwo hejuru.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ikomeje imyitozo yitegura umukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Intwari uzaba tariki 28 Mutarama 2025 ndetse abakinnyi, abayobozi bose bavuga ko bifuza gutwara iki gikombe.

Ikipe ya Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda n’amanota 36 ubona ko bikomeza guha icyizere abakunzi b’iyi kipe nubwo umucyeba nawe aticaye.