issa
Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

Dec 1, 2025 - 12:28
 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwica baciye ijosi umugabo Abijuru Athanase, ufite imyaka 21.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Shyombo, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Kigembe, mu Karere ka Gisagara, mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Ugushyingo 2025.

Amakuru avuga ko aba bantu bishe uyu mugabo bamutegeye mu nzira ubwo yari avuye aho acururiza  ari kujya mu gasantere ka Nyaruteja.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko uyu mugabo yaba yarishwe n’abantu bashakaga kumwihimuraho, kuko bari bazamaze igihe bamuhigira ko bazamuhana.
Yagize ati ‘‘Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe banafashwe barimo umugabo wahoraga amubwira ko azamwihimuraho aho yahoraga avuga ko yababajwe n’uko aherutse kubafungishiriza umwana.’’

Yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibirizi gukorerwa isuzuma, mu gihe abakekwaho kumwica bo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza, mu gihe iperereza kuri bo rigikomeje.