issa
Indirimbo 'Ibanga' ya Jean d’Arc ikomeje gukundwa cyane kubera ubutumwa burimo

Sep 11, 2025 - 11:44
 0

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana, Mujawayezu Jean d’Arc yashyize hanze indirimo yise ‘Ibanga’ ihermbura imitima y’abababaye.

Ni indirimbo imaze iminsi 3 igiye hanze ndetse wumva irimo ubutumwa buhembura imitima y’abakirisito benshi ndetse n’abari mu buzima bw’iyi Si bubagoye cyane.

Uyu muhanzikazi iyi ndirimbo ye wumva irimo amarangamutima menshi ndetse yemeza ko hari ibintu byinshi Imana yagize ibanga ari nacyo cyatumye afata umwanzuro wo kwita iri zina iyi ndirimbo ye.

Mu kuganiro kigufi UKWELITIMES yagiranye na Jean d’Arc twashatse kumenya inganzo ye aho yavuye, aduhamiriza ko yatangiye yandikira indirimbo amakorari aza kwisanga nawe yatangiye gushyira hanze indirimbo ze.

Yagize ati “ Iyi ni impano. Natangiye nandikira indirimbo korari y’abana ndazamuka nandikira korari nkuru. Nubwo nabikoranaga ubwana ariko byatumye ababyeyi n’abandi babona impano indimo.”

Jean d’Arc akomeza avuga ko kuririmba abikunda cyane ndetse ko ari ubuzima bwe kuko ngo n’ibintu akora abyishimiye kandi cyane.

Yagize ati “ Kuririmba ni ubuzima bwange, ndabikunda cyane. Ni ibintu nkora mbikunda kandi mbyishimiye cyane kandi biranezeza. Ndabikunda kuko nasanze hari abandi bifasha. Ndabivuga ngendeye ku buhamya nagiye mbona nshingiye ku ndirimbo yanjye ya mbere nakoze yitwa Yohana.”

Jean d’Arc avuga ko indirimbo ye yitwa Ibanga ngo yayisohoye ashaka kubwira abantu ko bagomba gukomera n’uwufite intege nke n’uwunaniwe bose bagakomera.

Yagize ati “ Ibanga n’indirimbo nshyashya nasohoye. Icyo nashakaga kubwira abantu ni ugukomera. Tujya tubona abantu bajya biyahura kuko integenke zabo zibabwira ngo ntacyo uzimpariria, ariko nashakaga kwereka abantu ko Imana ishobora kubatambutsa ahantu kuko irashoboye.”

Ntabwo ari umuhanzi ubitangiye vuba kuko urebye ku mbuga nkoranyambaga ze usanga indirimbo ye ya mbere imaze imyaka 5 yitwa ‘Yohana’ ubona ko yafashije benshi nkuko ubwe abivuga ndetse nuko yakurikiwe cyane.

Jean d’Arc yashimiye cyane ababyeyi be bamubaye hafi ndetse bakamenya ko afite impano bakamushyigikira.

Yagize ati “ Ndashimira ababyeyi bange bamaye imbaraga kugira ngo hamenyekane ko muri njyewe mfite impano. Ababyeyi banjye babonye hari icyo nshoboye ndetse banjyana imbere y’Imana ndi muto nisanga ndimo kuririmba.”

Mujawayezu Jean d’Arc amaze gushyira hanze indirimbo ze bwite Umunani zirimo Yohana yakunzwe cyane, Imvugo, Urera hamwe n’Ibanga aheruka gushyira hanze mu minsi ya vuba. Uyu muhanzikazi ajya anasubiramo indirimbo zo mu gitabo cy’Indirimbo z’Imana zitandukanye kandi ukumva ari nziza cyane. 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Indirimbo 'Ibanga' ya Jean d’Arc ikomeje gukundwa cyane kubera ubutumwa burimo

Sep 11, 2025 - 11:44
Sep 11, 2025 - 13:30