Rema yahembye miliyoni 14 Frw abatsinze
Rema yahembye abatsindiye irushanwa ry'indirimbo ye
Umuhanzi ukunzwe muri Afrobeats, Rema yasuye ababyinnyi 'POP BOYS' barushije abandi mu kubyina 'Kelebu' indirimbo ikunzwe.
Ku wa 29 Kanama 2025 ibinyamakuru byo muri Nigeria byanditse ko Rema yasuye ababyinnyi bahize abandi mu kwigana 'Kelebu '.
Yabahembye 14,481,414.00 Frw ($10,000) nk'uko yari yarabibasezeranyije. Rema yanabijeje kuzabatwara muri Amerika mu ifatwa ry'amashusho y'iyo ndirimbo. Mu mafaranga akoreshwa muri Nigeria ni miliyoni 15,354,790.


Kinyarwanda
English
Swahili









