Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel, Tems yatangiye umuziki ari umukene (Avugwa hanze)
Nyuma y’uko avuye kubyarira muri Canada, yateguje abafana be ko hari igitaramo yise’The Return of The Queen”. Iki gitaramo gitegerejwe ku itariki 22 Kanama 2025 kizabera muri Kampala Serana Hotel.
Mu Ukwakira 2024 Sheebah Karungi yakoze igitaramo amatike arashira abantu bijujutira kubura uko bareba umuhanzikazi bakunda.
Yari yagihaye impamvu yo gushimira’Neyanziza’. Yahise yerekeza muri Canada ajya kubyara akaba rero yongeye gutegura icyo kubabwira ko yagarutse mu gihugu.
Muyiwa Awoniyi, umujyanama wa Tems yavuze ku bukene yamusanganye
Muyiwa Awoniyi, umujyana wa Tems yasobanuye ko yamusanze afite amanayira 200 kandi ku buryo atanabashaga kugira icyo yigurira.
Bagihura babanje kumarana amezi atatu baziranye. Nyuma rero yamusabye ko yamubera umujyanama noneho Tems amubwira ko bashinga sosiyete y’ubucuruzi bagakorana, ari nako byaje kugenda kugeza Tems abaye umuhanzikazi ufite ibihembo bibiri bya Grammy, akaba ari no mu batunze agatubutse bo mu gihe cye.
Icyakora nubwo Tems yari umukene iyo bahuraga yamuguriraga ibiryo atitaye ku bukene afite, ibintu byeretse Muyiwa ko Tems ari umuntu mwiza bakorana ubucuruzi bakagera kure.
Fat Joe yigeze gufunguza Justin Bieber
Mu 2014 Fat Joe yafunguje Justin Bieber bituma agira imyitwarire nk’iy’abaraperi. Byabaye nyuma y’uko Justin Bieber afungiwe I Miami aho yari yatwaye arenza umuvuduko. Fat Joe kugirango amenye ko Justin Bieber yatawe muri yombi yabibwiwe n’inshuti ye Rau Conde.
Icyo gihe Fat Joe yishyuye $2500 noneho Justin Bieber arafungurwa.
Sarkodie yashimiye Akon
Umuraperi wo muri Ghana, Sarkodie yashimiye Akon ku ruhare yagize mu gihe yari icyamamare ariko agasubiza amaso inyuma agafata ukuboko barumuna be bo muri Afurika. Sarkodie yavuze ko Akon akwiriye guhabwa indabyo ze bitewe n’uko yatumye Afrobeats ibona inzira hanze y’Afurika.
Mu 2008 nibwo Akon yashyize hanze album ya nyuma yise’Freedom’. Mu 2010 rero yakoze ku ndirimbo zakoreshejwe mu gikombe cy’isi ari nabwo yatangiye gukorana bya hafi n’abahanzi bo muri Nigeria.
Mu 2008 kandi yakoranye na Wizkid n’uwari umujyanama we Bank W. Kuva ubwo Akon yagiye ashyira itafari ku muziki wa Nigeria wisanga I mahanga kubera ko yari icyamamare mu isi y’ubwamamare muri Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









