Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda asanga  Miliyoni 600 z'amadorali ya Amerika

Apr 16, 2025 - 11:51
 0

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, igaragaza ko miliyoni 647 z’amadolari ya Amerika zinjiye mu Rwanda ziturutse ku bukerarugendo.

Ni ukuvuga akabakaba miliyari 1 000 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2024. Iyi raporo igaragaza ko miliyoni 1.36 basuye igihugu muri uwo mwaka. 

Ubukerarugendo bushingiye ku gusura Ingagi zo mu Birunga bwazamutseho 27% ugereranyije n’umwaka wabanjirije uwa 2024.

Ubukerarugendo bushingiye ku gusura Ingagi, bwinjirije u Rwanda miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni hafi 300 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko iyi raporo ikomeza ibigaragaza.

Ni mu gihe inama, amahuriro, n’imurika (MICE) byinjirije u Rwanda miliyoni 84.8 z’amadolari ya Amerika aturutse ku nama 115 u Rwanda rwakiriye, zikitabirwa n’abasaga 52 000.

Mu 2025, RDB ifite intego yo gukomeza kuzamura inzego zitandukanye, aho iteganya ko ishoramari rizagera kuri miliyari 3$, ubukerarugendo bukinjiza arenga miliyoni 700$.

RDB kandi  ifite intego yo gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda no kugira uruhare mu cyerekezo cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.