Byiringiro Lague yongeye guhamagarwa mu Mavubi, Kwizera Olivier ahabwa amahirwe
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahamagaye abakinnyi 31 barimo Byiringiro Lague ariko batarimo Kwizera Olivier ahabwa amahirwe na Perezida wa FERWAFA kugira ngo umutoza amwirebere.
Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026, ubwo muri FERWAFA hari ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka n’ubundi ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye kwitegura imikino ya FIFA Series.
Eric Nshimiyimana wagize uruhare mu guhamagara aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatangaje abakinnyi bagera kuri 31 bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series 2026 izaba kuva 27 kugeza 30 Werurwe 2026 ariko hongerwamo Kwizera Olivier utari kuri uru rutonde.
Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu barimo kandi abakinnyi bashya bagera ku munani bashya batigeze bakinira ikipe y’igihugu na rimwe barimo Bigirimana Hugo, Uwineza Rene, Mickels Joy Slayd, Mickels Joy Lance, Mickels Leroy Jacques, Niyo David, Uwumukiza Obed na Kury Johan Marvin.
Urutomde rw’Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu
Abazamu
Ntwari Fiacre, Bigirimana Hugo, Niyongira Patience, Hakizimana Adolphe, Kwizera Oliver
Ba myugariro
Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel Mbaya, Nshimiyimana Yunus, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert, Uwumukiza Obed
Abo hagati
Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Muhire Kevin, Kalisa Sven, Ruboneka Jean Bosco, Sahabo Hakim, Uwineza Rene
Ba Rutahizamu
Mickels Joy Slayd, Ndayishimiye Karl Matteo, Nshuti Innocent, Mickels Joy Lance, Biramahire Abeddy, Byiringiro Lague, Kwizera Jojea, Mickels Leroy Jacques, Kury Johan Marvin, Niyo David
Byiringiro Lague yahamagawe mu Mavubi
Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu Mavubi


Kinyarwanda
English
Swahili









