Uwagaruye Kitoko mu Rwanda yongeye guhuza Thadee na Muvunyi! Ibyavuye mu biganiro hagati y’aba bombi
Umunyemari wagaruye Kitoko Bibarwa mu Rwanda, Kamayiresi Jean D’Amour, yongeye guhuza abayobozi ba Rayon Sports barimo Twagirayezu Thadee na Paul Muvunyi bari bamaze iminsi batumvikana.
Ku itariki 9 Ugushyingo 2025, nibwo Kitoko Bibarwa yageze hano mu Rwanda akubutse mu Bwongereza aho yari amaze imyaka 12 ari mu bikorwa byo kwiga ndetse akaba ari naho atuye kugeza ubu.
Kitoko Bibarwa kugaruka hano mu Rwanda bivugwa ko byagizwemo uruhare n’umunyemari, Kamayiresi Jean D’amour usanzwe uzwi cyane mu bikorwa by’umupira wa maguru cyane nk’umufana w’ikipe ya Rayon Sports.
Kamayiresi Jean D’amour, nyuma yo kubona ko ikipe ya Rayon Sports harimo ibibazo bikomeye yaba kutumvikana hagati mu buyobozi, yiyemeje guhuza aba bagabo bombi ndetse byarakunze kuko ku munsi wo ku wa mbere mu masaha y’igicamunsi Twagirayezu Thadee na Paul Muvunyi baraganiriye cyane ndetse bongera guhuza.
Aba bagabo batatu bose ibiganiro byabaye byabereye kuri Hotel yitwa Kigali Paramount iherereye Kicukiro, Paul Muvunyi avuga ibyo atekereza kuri Thadee ndetse na Twagirayezu Thadee avuga ibyo atekereza kuri Paul Muvunyi.
Bacoce ibibazo byose byavugwaga hagati yaba bombi ndetse bagira na bimwe biyemeze nibyo bafataho umwanuro birimo kuvugwa hanze aha.
Bimwe mu byavuye muri ibi biganiro
Twagirayezu Thadee na Paul Muvunyi bamaze iminsi batavuga rumwe, bavuguruzanya cyane yaba mu itangazamakuru umwe agaca ku ruhande ndetse bakajya bagirana ibiganiro ariko ntibigire icyo bitanga.
Ikintu cya mbere hano cyagarutsweho ni ibihano byafatiwe iyi kipe kubera ibirego bya Robertinho ndetse na Adulai Jalo. Ikipe ya Rayon Sports irasabwa ibihumbi birenga 35 by’Amadorari ubwo ni arenga Milliyoni 40. Aba bayobozi bombi bafashe umwanzuro ko bagiye gukemera iki kibazo mu buryo bwihuse kugira ngo bitazagera mu kwezi kwa mbere bizabafashe kongeramo abakinnyi.
Paul Muvunyi yafashe umwanzuro ko agiye gutangira igikorwa cyo gukusanya amafaranga ariko binyuze mu bandi bagabo bafite amafaranga kandi bakunda ikipe ya Rayon Sports.
Ikindi cyagarutsweho ndetse gifatirwa umwanzuro, ni ikibazo cya Afhamia Lotfi. Kugeza ubu bivugwa ko bamaze kwemeza ko bagiye kwishyura amafaranga akubiye mu masezerano yari hagati ya Rayon Sports n’uyu mutoza. Uyu mutoza naramuka yanze kuyakira barayohereza kuri Konti ye ibindi bikazaba nyuma kuko ntacyo bazaba bamugomba.
Iyi nama yaba bagabo bayoboye urwego rw’umuryango ndetse n’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, irakomeje kuko bivugwa ko imaze gukorwa iminsi ibiri ariko kandi ikaba inakomeje kugira ngo ibintu byose bishyirwe ku murongo.
Kamayirese Jean D'amour wageze ku gikorwa cyo guhuza Twagirayezu Thadee na Paul Muvunyi ni umwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeye ndetse banayimazemo iminsi niwe uherutse gutorerwa kuyobora ihuriro ry'abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Rwanda Leather Association).
Biravugwa ko Kamayiresi Jean D’amaour ari we ugiye guhagararira inyungu za Kitoko Bibarwa ukiri umuhanzi ukomeye kugeza ubu. Kitoko Bibarwa afite igitaramo tariki 5 Ugushyingo 2025 azahuriramo na Davido muri BK Arena.
Kamayiresi Jean D'amour na Twagirayezu Thadee barebana umukino wa Rayon Sports
Paul Muvunyi na Kamayiresi Jean D'amour bakoma amashyi nyuma yuko Rayon Sports itsinze



Kinyarwanda
English
Swahili









