Pavelh Ndzila yatangaje impamvu yasinyiye Rayon Sports ntajye muri Tanzania
Umuzamu ukomoka muri Congo Brazaville, Pavelh Ndzila, yatangaje ko yateye umugongo ibyo kujya Tanzania kubera ururimi.
Kuwa 15 Kanama 2025, nibwo Rayon Sports yerekanye kumugaragaro Pavelh Ndzila ubwo iyi kipe yakoraga ibirori biba ngaruka mwaka byiswe Rayon Day.
Uyu mugabo yaje kumara igihe atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports ariko aza gutangira imyitozo mu byumweru 3 bishize. Pavelh mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10 yatangaje ko gutinda byatewe nuko amasezerano yari ataratunganwa neza.
Uyu muzamu yagarutse kandi ku cyatumye asinyira Rayon Sports agatera umugongo ikipe zirimo Singda Black Stars yo mu gihugu cya Tanzania, atangaje ko byatewe nuko ururimi Tanzania bavuga atarwisangamo ibyo bitandukanye no mu Rwanda.
Yagize ati “ Hano mu Rwanda namaze kumenyera, nirwanaho n’abantu bavuga ikinyarwanda, mfite n’abantu bavuga icyongereza gahoro gahoro ugereranyije no muri Tanzania, niyo mpamvu nahisemo gukinira Rayon Sports.”
Mu gihe benshi bibaza igihe Pavelh Ndzila yasinye muri Rayon Sports uko kingana, yatangeje ko yasinye umwaka umwe gusa.
Pavelh Ndzila yakoze ikipe ye y’abakinnyi 11 yabonye mu myaka 2 amaze akina hano mu Rwanda.
Mu izamu yashyizemo Twizerimana Onesme
Ba myugariro yabagize Byiringiro Gilbert, Claude Niyomugabo, Niyigena Clement na Yousou Diagne. Mu kibuga hagati yahisemo Ruboneka Bosco, Alan Katerega na Ndayishimiye Richard. Naho ba rutahizamu ubwe abona Kwitonda Alain Bacca, Aziz Bassane na Djibril Ouattra.
Pavelh Ndzila yerekanwa nk'umukinnyi wa Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









