issa
Huye: Abahingira mu gishanga cya Munyazi mu gihombo kubera amazi akinyuramo

Mar 21, 2026 - 12:35
 0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Munyazi gikora ku Mirenge ya Mbazi na Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko umugezi ukinyuramo amazi yawo atwara ubutaka n’imyaka yabo bikabashyira mu gihombo.

Kubera amazi menshi yuzura iki gishanga mu gihe cy’imvura, bavuga ko uyu mugezi uramutse uhawe inkombe utakongera kubatwarira ubutaka.

Umuhinzi w’umuceri muri iki gishanga witwa Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko ayo mazi yahoze ari make nta kibazo ateje ariko ubu akaba yariyongereye cyane.

Yagizr ati “Mbere wari umugende, ntabwo wari umugezi. Uko imvura yagiye igwa amazi akuzura, ubutaka bwagiye bugenda kugera ubwo umugende uhindutse umugezi."

"Ubuyoboyozi budufashije bukadukorera inkengero zawo, ntabwo ubutaka bwakomeza kugenda ndetse no kuwambuka byatworohera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, we yavuze ko abakorera ubuhinzi muri iki gishanga badakwiriye gutekereza gutera imigano ku nkengero z’uyu mugezi, ahubwo bahatera ibindi bibyara amafaranga kandi bigafata n’ubutaka.

Ati “Imigano ni ibiti bifata ubutaka, ariko nta kindi byamarira aba bahinzi. Nabagira inama yo gutera ibisheke ku nkombe z’uwo mugezi, kuko bizafata ubutaka banabigurishe bakuremo amafaranga. Ni byo bifite akamaro mu buryo bubiri.”

Kurwanya ibiza biterwa n’ibishanga mu Rwanda ni gahunda igamije kurengera ibidukikije, kurinda ubuzima bw’abaturage, no kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi.