issa
Nyuma yo gushyiraho ubutegetsi AFC/M23 igiye gushyiraho inzego z’ubutabera

Aug 3, 2025 - 15:47
 0

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 igiye gushyiraho inzego nshya z’ubutabera mu bice yigaruriye birimo Intara za Kivu zombi, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni icyemezo AFC/M23 yafatiye mu nama yahuriyemo abayobozi bayo hagati muri iki cyumweru, barimo umuhuzabikorwa, Corneille Nangaa, Gen Major Sultan Makenga, Gen. Bernard Byamungu, Bertrand Bisimwa n’abandi.

Muri iyi nama bayihuriyemo mu rwego rwo kugira ngo basuzume ibyo raporo ya komisiyo yashyizweho ngo ibyutse urwego rw’ubutabera yabashije kugeraho.

Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 akanaba perezida w’iriya komisiyo, Delion Kimbulungu, yavuze ko iriya gahunda igamije kongera kubyutsa inkiko za gisirikare n’iza gisivile, bizajyana no gushyiraho inzego z’ubuyobozi bw’urwego rw’ubucamanza mu bice AFC/M23 igenzura.

Ibyo AFC/M23 igiye gukora bigaragaza ko igiye gushinga inkiko mu bice by’intara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, bigaragara ko ibi bice byaba biganisha ku kwiyobora byeruye kuko izi nkiko zizaba zibangikanye n’iza leta ya Kinshasa.

Urwego rw’ubutabera AFC/M23 igiye gushinga, rurakurikira izindi nzego yamaze gushyiraho mu bice igenzura, zirimo ubutegetsi bwite bwa Leta, serivisi z’imisoro niz’umutekano.

Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana igihe uru rwego ruzatangira gukora, ariko amakuru akomeza avuga ko mu mezi make ari imbere ruzahita rutangira gukora.