Jose Chameleone yasabye abafana kwirinda ibihuha
Jose Chameleone yasabye abafana kwirinda ibimuvugwaho bijyanye na gatanya.
Umunyabigwi mu muziki wa Uganda, Jose Chameleone yasabye abafana be ko bakwiriye kwirinda amagambo bumva ku mbuga nkoranyambaga amuvuha nabi ahubwo bagashyira imbaraga mu gukunda umuziki we.
Jose Chameleone yabigarutseho mu gitaramo yakoze noneho afata umwanya abwira abari bitabiriye ko hari amagambo amuvuga nabi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'umugore we Daniella Atim uherutse gusaba gatanya nyuma y'imyaka 17 bashakanye.
Jose Chameleone yabwiye abafana be ko abashimira kuba baramubaye hafi kandi ko bakwiriye kwirinda amagambo mabi amuvugwaho.
Jose Chameleone na Daniella Atim bashakanye mu 2008 bakaba barabyaranye abana batanu.


Kinyarwanda
English
Swahili









