Ibiribwa bikungahaye kuri 'flavanol' bishobora kugabanya indwara z'umutima
Ubushakashatsi bwerekana ko kurya imbuto n'imboga bikungahaye ku binyabutabire byitwa Flavanols bigabanya cyane ibyago byo kurwara indwara z'umutima n'umuvuduko w'amaraso.
Abahanga mu by'ubuzima bagaragaje ko abantu bafata indyo irimo flavanols nyinshi bagira imiyobora y'amaraso ikomeye, kugabanuka k'umuvuduko w'amaraso, ndetse no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye z'umutima.
Flavanols ni ikinyabutabire gisanzwe kiboneka mu bimera bifite ubushoboze bwo kurwanya oxidation no kurinda utunyangigngo two mu mubiri kwangirika. Raporo z'ubushakashatsi zigaragaza ko gufata hafi miligarama 500 za flavanols ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo gupfa uzize indwara z'umutima ku kigero kigeze kuri 27%.
Ibiribwa bikungahaye kuri flavanols birimo imbuto nka pome, blueberries, blackberries, cranberries, strawberries ndetse n'icyayi kibisi. Hari kandi imbuto zindi nka cherry na prunes, zose zifasha kongera intungamubiri zifasha umutima mu mubiri.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko nubwo nta biryo bigomba gusimbura ibindi, kurya indyo itandukanye ikungahaye ku mbuto n’imboga bishobora kugira uruhare rukomeye mu kurinda indwara z’umutima.
Bashimangira ko guhitamo ibiribwa bikungahaye kuri flavanols, hamwe n’imibereho myiza irimo imyitozo ngororamubiri, bishobora gufasha abantu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’imitsi y’amaraso.

Kinyarwanda
English
Swahili








