Umwenda wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wazamutse ugera kuri tiriyari $37
Ingengo y’imari nshya ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izatuma amadeni igihugu gifite yiyongeraho nibura tiriyari 3 z’amadolari (miliyari ibihumbi bitatu), bityo umwenda wose w’Amerika ugere kuri tiriyari 37$ (miliyari ibihumbi 37).
Iyi mibare ikomeje kuzamuka, bituma benshi bibaza aho amadeni Amerika ifite ashobora kugera, ndetse n’uko ibihugu bitandukanye by’Isi bikomeza kuyiguriza.
Ibi bijyanye no kuba agaciro k’idorari rya Amerika gakomeje kugabanuka ku rugero rutari rusanzwe, ndetse n’inyungu ku nguzanyo Leta ifata zikagenda zizamuka.
Amerika ikomeje gufata amadeni kugira ngo izibe icyuho kiri hagati y’amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta n’ayasohoka buri mwaka.
Tiriyari 37$ z’umwenda, ni amafaranga menshi cyane. Abahanga mu bukungu batanga urugero bakavuga ko umuntu yizigama idorari rimwe ku munsi, byasaba imyaka ibihumbi 100 kugira ngo agere kuri aya mafaranga.
Mu buryo busanzwe bwo gusuzuma umwenda w’igihugu, bareba amafaranga cyinjiza buri mwaka. Amerika yo rero yinjiza tiriyari 25$ buri mwaka (miliyari ibihumbi 25).
Gusa n'ubwo igipimo cy’umwenda ugereranyije n’amafaranga yinjizwa muri iki gihugu, kiri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi, si kinini nk’icy’u Buyapani cyangwa u Butaliyani. Ikindi kandi, Amerika nicyo gihugu gifite ubukungu butera imbere kandi butanga umusaruro cyane ku Isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









