Perezida Kagame yasabye igisirikare kurangwa n'ubutwari, ubushishozi n'ubufatanye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yashimangiye ko ubutwari, ubushishozi no gufatanya n’abandi ari inkingi z’ingenzi zigomba kuranga abayobozi ba gisirikare, cyane cyane abitegura gufata inshingano zikomeye mu rwego rw’umutekano.
Perezida Paul Kagame yagarutse kuri ibi, kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2026, mu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cy’abasirikare bakuru (Senior Command and Staff Course) wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ho mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Perezida Kagame yavuze ko ubutwari ari bwo bufasha umuyobozi gufata ibyemezo bikwiye n’iyo ahanganye n’ibibazo byinshi cyangwa ibihe birimo urujijo.
Yagize ati: “Ubutwari ni bwo bufasha umuyobozi gufata ibyemezo mu buryo budasubirwaho nubwo haba hari ukudasobanuka cyangwa ibitekerezo bitandukanye bimuremerera.”
Yakomeje agaragaza ko uko inshingano z’umuntu zigenda ziyongera, ari na ko uburemere bw’ingaruka z’ibyemezo afata bugenda bwiyongera, bityo ubushishozi bukaba ingenzi mu buyobozi.
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko ubushishozi bwubakwa binyuze mu bunararibonye, ubufatanye no kwemera kwigira ku makosa.
Yagize ati: “Ubushishozi bwiza buturuka ku bunararibonye, ubufatanye no guca bugufi ukemera kwigira ku makosa ndetse no guhindura inzira igihe bibaye ngombwa.”
Yashimye kandi ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize imbaraga mu guteza imbere Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, ku buryo rifite ubushobozi n’ibikoresho bifasha gutanga amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gucunga umutekano no kuyobora ibikorwa bya gisirikare.
Perezida Kagame yanibukije abarangije aya masomo ko umubano n’imikoranire bubakiye muri ayo mahugurwa bifite akamaro gakomeye mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati: “Agaciro k’imikoranire n’ubusabane mwubakiye hano ntikagereranywa. Iyo abasirikare bahuguriwe hamwe bahuriye mu bikorwa, mu biganiro by’akarere cyangwa mu bihe by’ihungabana, baba basanzwe bafite ubwumvikane butuma ubufatanye bwihuta kandi bukarushaho gutanga umusaruro.”
Yasabye abarangije amasomo gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyamwuga, gukorera hamwe no gushyira imbere inyungu z’igihugu n’umutekano w’abaturage.
Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ni kimwe mu bigo bikomeye bitanga amahugurwa y’icyiciro cyo hejuru ku basirikare bo mu Rwanda no mu bindi bihugu, hagamijwe kubaka abayobozi bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bihindagurika ku rwego rw’akarere n’isi muri rusange.

Kinyarwanda
English
Swahili








