Haruna Ferouz wasigaranye Rayon Sports yasobanuye iby'umutoza mushya wagaragaye mu Nzove
Umutoza wasigaranye ikipe ya Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje byinshi ku mutoza mushya Bakare Ndindi wagaragaye mu Nzove mu myitozo.
Ku wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, ikipe ya Rayon Sports yari yakomeje imyitozo yitegura umukino w'umunsi wa munani wa Shampiyona izakinamo na AS Kigali.
Ni imyitozo yakozwe n'abakinnyi hafi ya bose usibye Fall Ngagne utari uhari ndetse na Tambwe Gloire wagize imvune mu mukino Rayon Sports iheruka gukina na APR FC igatsindwa ibitego 3-0.
Nyuma y'iyi myitozo, umutoza wa Rayon Sports ufite ikipe kugeza ubu, Haruna Ferouz, yatangaje ko gutsindwa kuri 'Derby' nta kibazo byabagizeho kuko ushobora kuyitsindwa ariko ugatsinda indi mikino.
Yagize ati " Ushobora gutakaza 'Derby' ugatsinda iyindi mikino, naho uwagutsinze muri 'Derby' agatakaza indi mikino. Intego yacu ni ukwitwara neza tugatwara igikombe."
Haruna Ferouz yatangaje ko umutoza mushya wagaragaye mu Nzove witwa Bakare Ndindi ko yamwitabaje kugira ngo aze amugire inama ndetse arebe imyitozo amubwire icyo yahindura kuko azi umupira wa hano mu Rwanda.
Yagize ati " Ni umutoza uzi umupira w'u Rwanda, namuzanye kugira ngo aze ampe inama arebe imyitozo ambwire ibyo nahindura anaganiriza abakinnyi abagire inama ndetse abibutse icyo Rayon Sports ari cyo. Uriya yari umutoza ariko yarabiretse ubu ni umuyobozi w'Abatoza."
Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje ko kudakora imyitozo kwa Fall Ngagne byatewe nuko yari yagiye kubonana na Muganga kugira ngo yemeze niba uyu mukinnyi yakoreshwa ku mukino iyi kipe ifitanye na AS Kigali.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino izakinamo na AS Kigali kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025. Ni umukino izakirira kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya saa Cyenda z'amanwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









