issa
Perezida wa Guinea yashimiye AU inkunga ikomeje gutanga mu rugendo rw’inzibacyuho

May 11, 2026 - 16:26
 0

Perezida wa Repubulika ya Guinea, Gen. Mamady Doumbouya, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, ku ruhande rw’Inama ihuza Afurika n’u Bufaransa i Nairobi muri Kenya.

Muri ibyo biganiro, Mahmoud Ali Youssouf yongeye gushimangira ko Komisiyo ya AU ishyigikiye gahunda y’inzibacyuho muri Guinea, anashima uburyo iki gihugu gikomeje kugirana ubufatanye bwiza n’ibihugu bituranyi.

Yagaragaje kandi ko hakenewe gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere amahoro, umutekano ndetse n’ubufatanye bw’akarere muri Afurika y’Iburengerazuba no mu karere ka Sahel gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.

Perezida Mamady Doumbouya na we yashimye ubuyobozi bwa Mahmoud Ali Youssouf muri AU, anagaragaza ko Guinea ishimira inkunga n’ubufasha Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukomeje gutanga mu rugendo rw’inzibacyuho igihugu kirimo.

Ibi biganiro byabereye ku ruhande rw’Inama ya Afurika n’u Bufaransa iri kubera i Nairobi, ihuje abayobozi batandukanye baganira ku bufatanye hagati y’impande zombi ndetse n’ibibazo bireba iterambere n’umutekano ku mugabane wa Afurika.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.