
DRC: Wazalendo na M23 baraye barwanira mu kandi gace k'ingenzi
Amakuru aturuka muri Kivu y’Amagepfo aravuga ko abarwanyi ba Wazalendo bashyigikiwe na FARDC baraye barwanira mu duce twa Walungu muri Nyangezi.
Nk’uko amakuru abitangaza, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 22 rishyira kuri iki Cyumweru, nibwo iyi mirwano yatangiye ahagana mu ma saa yine z'ijoro.
Actualitecd yatangaje ko uwayihaye amakuru yavuze ko “Kuva mu ma saa yine z'ijoro i Nyangezi, umusozi wa Kamina, werekeza i Businga, unyura mu mudugudu witwa Namurambira, imirwano yakomeje hagati ya M23 na Wazalendo yerekeza Businga.
Bivugwa ko Wazalendo ngo ariyo yagabye ibitero kuri aba barwanyi ba M23 ishaka gusubirana ikigo cya 'Munya' kugeza ubu kiri mu maboko y’izi ntare z’I Sarambwe.
Taliki 17 Werurwe 2025, nanone kandi, imirwano ikaze yabereye mu midugudu myinshi, cyane cyane i Mulende, Ngali, yerekeza i Toyota, kugera Nyakabongola n'ahandi hegeranye n’ibice byavuzwe haruguru.
Iyi mirwano ibaye mu gihe umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu watangaje ko wamaze kurekura umujyi wa Walikare nyuma yo kwirukanamo FARDC na Wazalendo mu rwego rwo gushaka ishyirwa mu bikorwa ry’ibiganiro by’amahoro.