Perezida wa Tanzania yibukije abanyamakuru ko amakaramu yabo arusha ubukana amasasu
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye abanyamakuru gukoresha ijwi ryabo mu guteza imbere amahoro mu gihe igihugu no gutanga amakuru acyubaka aho kugisenya, mu gihe cy'amatora ateganyijwe mu kwezi k’Ukwakira 2025.
Yabibukije ko "ikaramu ishobora kugira ubukana kurusha isasu," asaba itangazamakuru kwirinda inkuru zishobora guteza urwangano n’imvururu mu baturage.
Perezida Samia yavuze ko buri muturage agomba kwirinda abashaka kubashuka mu rwego rwo guhungabanya igihugu, yibutsa ko ahandi byigeze guteza akajagari ariko ahitamo kudatangaza amazina y’ibyo bihugu.
Yashimangiye ko amatora ari uburyo bwo kugaragaza demokarasi n’ubumwe, bityo buri wese akwiye kubigiramo uruhare mu mahoro. Yongeyeho ko guharanira ko igihugu gikomeza kuba mu ituze bireba buri wese, cyane cyane abanyamakuru bafite inshingano zo gukwirakwiza amakuru yubaka.
Perezida Samia Suluhu Hassan yatangiye kuyobora Tanzania mu nzibacyuho kuva muri Werurwe 2021, asimbuye Perezida John Pombe Magufuli wari witabye Imana. Samia kandi akaba azahagararira ishyaka 'Chama Cha Mapinduzi' mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukwakira 2025.
Perezida Samia Suluhu yasabye abanyamakuru gutangaza amakuru yubaka amahoro


Kinyarwanda
English
Swahili









