Tuzabonana vuba! Ubutumwa bwa Ndikumana Asman ku ba-Rayon nyuma yo kubagwa
Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman, yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kubagwa.
Ni ubutumwa Ndikumana Asman yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko ubuvuzi bwagenze neza Kandi ashimira cyane abakunzi n'abayobozi b'iyi kipe ku bufasha bamuhaye.
Yagize ati " Muraho mwese! Ndashaka gushimira Imana ku bw’uburinzi n’urukundo imereza buri munsi. Ndashimira cyane Perezida n’abagize komite ya Rayon Sports bamfashije muri uku kubagwa kwanjye, ndetse n’abafana bose bagaragaje urukundo n’inkunga ntazibagirwa. Kubagwa byagenze neza, ishimwe n'iry’Imana! Nzagaruka mu kibuga n’umutima wuzuye urukundo. Tuzabonana vuba!"
Ndikumana Asman yabazwe ku wa Kabiri tariki 23 Nzeri 2025, nyuma yo kugira imvune y'ukuboko mu mukino ubanza wahuje Rayon Sports na Singda Black Stars wa CAF Confederations Cup.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, ubwo Rayon Sports yari igiye guhaguruka yerekeza mu gihugu cya Tanzania, Ndikumana Asman yabasabye kuzitwara neza ndetse yagiye kubasezera aho bahagurukiye mu mwiherero.
Ndikumana Asman nyuma yo kubagwa, biteganyijwe ko azamara hanze y'ikibuga amezi 3 ubwo azagaruka neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona hatagize igihinduka.


Kinyarwanda
English
Swahili









